Ngoma Women Center: Inzu yitezweho guteza imbere ibikorwa by'abagore

Inzu y'ihuriro ry'umusaruro w'ibyo abagore bakora iherereye mu murenge wa Kibungo yitezweho kuzacyemura ikibazo cy'uko bakoraga ibikorwa bibateza imbere ariko bakabura aho babimurikira. Ubwo yatahwaga ku mugaragaro, Ubuyobozi bw'intara y'Iburasirazuba bwasabye abagore b'akarere ka Ngoma kuzakoresha neza iyi nzu, bakayibyaza umusaruro, kugira ngo bakomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu n'umuryango muri rusange.

kwamamaza

Ubusanzwe abagore bo mu karere ka Ngoma bazwiho gukora ibikorwa bitandukanye bibateza imbere, birimo ubuhinzi, ubukorikori ndetse n'ibindi. Bavuga ko baburaga aho babimurikira kugira ngo n'abaguzi babibone bigatuma bisanga birirwa babitemberana batagira aho abaguzi babasanga hazwi.

Bavuga ko kubona iyi nzu y'ihuriro ry'umusaruro w'ibyo bikorwa byabo kandi iri ku muhanda mushya wa kaburimbo wa Ngoma-Ramiro, bizabafasha mu rwego rwo kubona abakiriya ariko nanone banahungukire ubumenyi.

Mu kiganiro n’Isango Star, umwe yagize ati: “Twaje kumurika ibihumyo. Dufite ubuhinzi bw’ibihumyo, twishize hamwe nuko dukora itsinda. Ubundi twacuruzaga bisanzwe, uje tumugurisha. Ariko urumva ubwo tubonye inzu yo gukoreramo tuzaba dufite aho tubarizwa, umuntu wese abe yaza agire aho adusanga kandi n’umusaruro wacu tugire uko tuwugenzura neza.”

Undi mubyeyi yunze murye, ati: “ ubundi wasangaga umuntu atwara agafuka, ariko turasanga icyo cyiciro tutakirimo. Ahubwo tuzaboha ibikapu n’udutete tudufashe kandi dufashe n’abandi banyarwanda, Umuntu abone cyo ahahiramo.”

Yongeraho ko “Ubundi twari twarateganyije ko tuzagenda tuzenguruka mu masoko ariko aho bibereye byiza tuzabigurishiriza muri iyi nzu y’abagore, hanyuma twunguke igihe kandi n’amafaranga aboneke kuko abazajya baza gusura, habaye amahugurwa, cyangwa se n’abandi bakeneye ibikoresho bizaba byamenyekanye.”

Pudence Rubingisa; Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba, yashimye ba mutimawurugo bo mu karere ka Ngoma ku ruhare bagira mu kubaka igihugu n'umuryango, ndetse n'uruhare bagize mu gutuma iyi nzu iboneka.

Ati: “ byagiye bigaragara ko aho abagore bacunze umutungo, ibihombo biba bike cyangwa se ntibinabeho. Bigenda bigaragara mu makoperative mugenda mushinga, mukagira ibikorwa byo kwiteza imbere ariko mugacunga neza n’umutungo. Biragaragara mu bimina.”

Yabasabye kuzayifata neza bakayibyaza umusaruro kugira ngo icyo bayiherewe kigerweho kandi ntawusigaye inyuma.

Ati: “Nkuko nari mbivuze rero iyi nzu murasabwa kuyibyaza umusaruro ariko cyane cyane no kubungabunga ari ibiriho n’ibishamikiyeho, ari ibiri hano n’ibindi mugiye mugira hirya no hino kugira ngo n’abari kure bayigane.”

Iyi nzu y'ihuriro ry'umusaruro w'ibikorwa by'abagore yafunguwe mu karere ka Ngoma, mu murenge wa Kibungo. Iyi nzu igizwe n'igurishirizo ry'umusaruro w'iby'abagore bakora, icyumba cy'ihuriro ry'abagore, icyumba cy'ubujyanama, aho bazajya bakemurira ibibazo bibangamira abagore.

Hari kandi icyumba cy'amahugurwa ndetse n'izindi nyigisho zitandukanye, icy'inama zihuza ubuyobozi bw'abagore n'abagore, icy'irero, igikoni mbonezamikurire, icy'imyitozo ngorora mubiri, urubuga rw'imyitozo n'amatorero nyarwanda ndetse n'icyumba cy'ubucuruzi.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Feb 21, 2024 - 12:06