Nyamagabe - Gorwe: Ishuri n'abaturage babangamiwe no kutagira amazi meza

Mu karere ka Nyamagabe, abatuye i Gorwe bavuga ko kuba nta mazi meza bagira muri aka gace, bo n’ibigo by’amashuri bibagiraho ingaruka zirimo uburwayi, kujya kuyavoma kure n’izindi.

kwamamaza

Ahitwa i Gorwe mu murenge wa Mushubi, mu kagari ka Buteteri, mu midugudu ya Remera na Gorwe, ni agace kari mu murenge wa Mushubi, agace katarimo imihanda ikoze neza, mu misozi miremire, ihana imbibi n’akarere ka Karongi.

Aba baturage bagaragaza ko aka gace kari inyuma mu iterambere, ibikorwaremezo nk’amashanyarazi n’amashuri bigenda bihagera, ariko ngo baracyabangamiwe no kutagira amazi meza, yaba ubwabo no mu kigo cy’amashuri abanza cyahageze kugeza ubu aho bamwe basa n’abataye icyizere cy’uko aya mazi meza azahaboneka.

Umwe ati "hano muri aka gace nta mazi ahari, abana bajya kuvoma mu kabande, birabangamye cyane, iyo baje kwiga uku barira ku ishuri abakozi babatekera babura amazi kuvoma bikabagora cyane, kuko twumva n'ahandi amazi yagiye ahagera natwe hano amazi ahageze byaba ari byiza cyane". 

Ubuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amazi, isuku n'isukura (WASAC) ishami rya Nyamagabe, Andre Ndayiramya, avuga ko ikibazo cyo kutagira amazi meza kuri iri shuri ribanza rya Remera, abaturage bo mu midugudu ya Remera na Gorwe ndetse na Paruwasi ya EAR ihari bakizi ndetse ngo bakoze inyingo yo kuyahageza basanga bisaba ubushobozi buhambaye biyambaza izindi nzego ku buryo ngo hari icyizere cyuko aya mazi meza azagera kuri abo baturage.   

Ati "turakizi, ubuyobozi bukuru bwadusabye lisiti y'ayo mashuri twarayabahaye bari kwiga uburyo ki bayagezaho amazi, iyo tuzanye umuyoboro n'abari hafi aho barayabona nabo, kugera muri 2029 tuzaba twagejeje amazi 100% muri Nyamagabe, turi gutanga ibisabwa kugirango binozwe bayabone, ubuyobozi bukuru bubirimo kugirango amazi ahagere".        

Kugeza ubu imibare itangwa n’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amazi, isuku n'isukura (WASAC) ishami rya Nyamagabe ishingiye ku bushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda bwa 2022, igaragaza ko bamaze kugeza amazi meza ku baturage basaga 59%.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyamagabe

 Jun 9, 2025 - 09:14