Nyamagabe: Barasaba abajyanama b’Akarere kubegera bitari igihe babasaba kubatora.

Bamwe mu baturage barasaba ko abajyanama b’Akarere kujya babegera kenshi bakabagezaho ibyifuzo, aho kubaheruka mu matora babasaba amajwi. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko n’ubwo bitarakunda ko umujyanama aboneka buri cyumweru mu baturage, ariko mu bufatanye bw’inzego z’ubuyobozi, ibyifuzo byabo babigeza aho bikwiye kugera.

kwamamaza

Abatuye Akarere ka Nyamagabe bari mu cyumweru kitiriwe Umujyanama, aho basanga abaturage bakarebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo rigeze.  Mu Murenge wa Kibirizi, abajyanama bakoranye umuganda n’abaturage wo kubakira inzu umuturage utishoboye.

Muri icyo gikorwa, bamwe mu baturage bagaragaje ko babaherukaga mu matora babasaba amajwi, bifuzako bakaye babegera kenshi bakabagezaho n’ibyifuzo.

Umwe yagize ati: “M\u Mudugudu, hari ari abajyanama bashinzwe iby’ubuzima, abo turahorana buri munsi, isaha ku isaha ariko abajyanama bo ku karere turabatora ariko bakaguma aho ngaho. Ntibaza mu baturage ngo batuganirize bumve n’ibibazo dufite mu Midugudu yacu. Nk’ubu uyu muhanda wacu bahora bahaza wahora umeze neza.”

Undi ati:“ Nababonye uyu munsi, ntabwo nari mbazi[abajyanama b’Akarere]! Hoya, ntabwo baza kenshi!”

“njyewe nzi abo mu Mudugudu n’ab’Akagali, ab’Akarere ntabwo mbazi! Turasaba ubuvugizi kugira ngo aho ngaho bicaye mu biro bajye baza batwiyereke tumenye nibyo bashinzwe, tumenye nuko basa…”

“ abajyanama duheruka tubatora, ntabwo twababonaga! Nk’amazi batuzaniye twitwigeze tuyabona, iyo tubabona twari kubatuma bakatubariza! Twasabaga ko bazajya badusura tukabamenya.” “mu matora twagiye tubabona….”

Ku ruhande rwa Nyiyomwungeri Hildebrand, umuyobozi w’Akarere, avuga ko n’ubwo bitarakunda ko umujyanama aboneka buri cyumweru mu baturage,ariko  mu bufatanye bw’inzego z’ubuyobozi, ibyifuzo by’abaturage babigeza aho bikwiye kugera.

Yagize ati: “Umujyanama w’Akarere ntabwo aboneka umunsi ku munsi. Ariko twasobanuyeko mu kugira ngo abashe gufasha umuturage, ba bajyanama binyuze mu byiciro bahagarariye, tugomba gukoresha inzego zigera ku rwego rw’Akagali.”

“ kubona umujyanama uhagarariye abafite ubumuga, uhagarariye abagore binyuze mu nama y’igihugu y’agabore cyangwa se urubyiruko n’ibindi byiciro birimo, \ziriya nzego iyo zikoze, n’ubundi bamugezaho raporo y’ibyo baganiriye nawe akabasha kubitugezaho.”

“Ntabwo umujyanama yaboneka buri cyumweru hamwe n’abaturage, ariko iki cyumweru cy’umujyanama n’ibindi bikorwa bimwe na bimwe bishobora kuba rimwe mu gihembwe binyuze mu makomisiyo, cyangwa se rimwe mu kwezi, aho ngaho bashobora kubona umujyanama.”

Akarere ka Nyamagabe gafite abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere 17. Abaturage bagaragaza ko mu gihe cyose bajya babegera inshuro nyinshi bajya inama nabo mu bibakorerwa, bakamenya ibyo babakoreraho ubuvugizi, bikimakaza imiyoborere myiza, imibereho myiza n’iterambere ku muturage n’igihugu.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Jun 7, 2023 - 13:08