
Nyamagabe: Amafunguro y'abanyeshuri ashyirwamo ibihumyo bikongera intungamubiri
Dec 12, 2024 - 08:41
Abanyeshuri baravuga ko aho ibigo bigaho bitangiriye kubatekera ibihumyo, byarushijeho kongera ubuziranenge bw'amafunguro bafatira ku ishuri. Ni mu gihe mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge bagira inama abategura amafunguro y’abanyeshuri kwita ku buziranenge bwayo bahereye aho ibiyagize bihingwa mu murima kugera ageze ku isahane kuko bitabaye ibyo yabatera imirere mibi n’igwingira.
kwamamaza
Mu Rwunge rw'amashuri rwa GS St Kizito Gikongoro isaha yo gufata ifunguro yageze ndetse abateguriwe bari kwerekeza mu gikoni umwe ku wundi, aho bajya kuzana amafunguro bakayajyana aho bari buyafatire.
Ifunguro ry'uyu munsi ni umuceri n'uburisho bugizwe n'imboga, ibishyimbo, ndetse n'ibihumyo. Ibi ngo byongeye intungamubiri ndetse bitandukanye na mbere.
Umunyeshuli wiga kuri iki kigo waganiriye n’Isango Star, yagize ati: “ibihumyo baba babishyize mu mboga, aho tugiye kurya umuceri. Mbere tutaratangira gufata ifunguro ririmo ibihumyo byabaga ari ibiryo bitameze neza ariko batangiye kubishyiramo byabaye ibiryo bizima, dutangira kugira imirire myiza. ”

Undi ati: “badutekeraga ibishyimbo bagashyiramo n’imboga z’ibyatsi ariko ubu bashyizemo ibihumyo ukumva biraryoshye cyane.
HAKIZIMANA Naivasha Bella ukora muri gahunda ya zamukana ubuziranenge mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge mu kiciro cyo kuzamura abatunganya ibikomoka ku buhinzi, cyane cyane abo mu nganda nto n’iziciriritse, agira inama abategura amafunguro y’aba banyeshuri, kwita ku buziranenge bwayo kuko bitabaye ibyo yatera imirere mibi n’igwingira.
Ati: “gahunda ya zamukana ubuziranenge by’umwihariko ni iyo kuzamura ireme ry’ubumenyi kuri ba bandi batunganya bya bindi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi bifite aho bihuriye n’iyi gahunda ya school feeding ari nayo compaign turimo kuko burya ubuziranenge ni bugari.”
“iyo tuvuze ubuziranenge tuba tuvuze ibigize ikiribwa. Kugira ngo umunyeshuli abashe guhabwa ifunguro ryujuje ubuziranenge ni ukuvuga ngo rigomba kuba rifite intungamubiri zuzuye. Izo ntungamubiri kugira ngo azibone zigomba kuba zageze ku isahani kuko ugaburiye wa munyeshuli nukuzuza isahani hakabaho guhaga gusa ariko bitujuje intungamubiri, igwingira ntacyo waba ugiye kurikoraho mu by’ukuri.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, UWAMARIYA Agens, avuga iyi gahunda y’ibihumyo mu mafunguro y’abanyeshuri ibigo bimaze kuyigira ibyayo, ku kigero cya 70%.
Ati: “umugina umwe wawubarira abana bagera muri batanu ni urugero. Bishatse kuvuga ngo ikigo gishobora kugira imigina iri hagati ya 50 n’100 kandi kikabasha kunganira ifunguro abana bafata, za ntungamubiri ziri mu bihumyo ziri hafi kungana n’izo tubona mu magi, mu nyama, mu ndagara zikaba zafasha umwana mu mikurire ye.”
“Rero twarabitangije mu bigo by’amashuli kuko tumaze kugira ibigo biri hejuru ya 70% bihinga ibihumyo ndetse n’ibindi bisigaye ni uko uburyo bwo gutegura imigina y’ibihumyo butararangira. Ariko turizera ko mu gihembwe cya kabiri ibigo byose byo mu karere ka Nyamagabe bizaba bibasha gutegura ifunguro ririmo ibihumyo. Niyo bitaba buri gihe, ariko bibaye na gatatu mu cyumweru biba bihagije.”
Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge kigaragaza ko gutegura ibiribwa byujuje ubuziranenge, bihera mu mirima, aho abahinzi bahinga mu buryo bwizewe bagakoresha, ifumbire, n’imiti yujuje ibipimo. Ndetse imyaka igasarurwa, kandi igatwarwa neza itanyagirwa, n’abatetsi ifunguro bakaritegurana isuku
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


