Nyagatare:Baranenga imitangire ya Servise  mu bikorera itaburamo no gutukana

Bamwe mu bagana n’abagatuye aka karere baranenga imitangire ya serivise zitangwa n’abikorera. Bavuga ko bazitanga nabi ku buryo hari n’abadatinya gutuka ababasabye serivise. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko hari bamwe batanga serivise nziza n’abazitanga nabi bityo hakorwa ubugenzuzi, abazitanga nabi bakabihanirwa.

kwamamaza

Ahanini usanga abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaruka ku turere wajyamo ntuhabwe serivise nziza zitangwa n’abikorera. Akarere kagarukwaho cyane ni aka Nyagatare, aho bavuga ko umucuruzi waho iyo umusabye serivise ayiguha nabi ndetse rimwe akagerekaho no kugutuka.

Kubwimana Vianney, umwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare nawe ashimangira ko imitangire ya serivise muri aka karere itameze neza ariko akabihuza n’uko hari bamwe mu bikorera bashora imari mu bucuruzi atari ugushaka amafaranga ahubwo bashaka aho bazajya baruhukira.

Ati: “imitangire ya serivise idahwitse muri Nyagatare iterwa nuko inaha bafite imitungo myinshi cyane nk’ubutaka. Usanga rero nk’umuntu wakamye nka litiro 50 z’amata, akaba afite nk’akaduka mu mujyi, akenshi na kenshi aba ari nk’abantu agira ngo aruhukire kuko aba atekereza ngo ayo ninjije mu nka, mu nzuri no mu bindi bikorwa byanjye arahagije nta mapamvu yo kwitera stress z’umuntu wenda waza ansuzugura, amaze ngo amakeya. Mbega muri make, aba ari nkaho kuruhukira.”

Ibi kandi byemezwa na Kabagamba Wilson; Perezida w’inama nyanama y’aka karere. Ariko akavuga ko biterwa n’uko hari bamwe mu bikorera bafite imitekerereze itajyanye n’ubucuruzi,bityo akemeza ko bazakomeza ubukangurambaga kugira ngo bakureho icyo cyasha.

Ati: “service delivery mu karere kacu tuyisangiye n’ahandi ariko byumwihariko twebwe ni ikibazo tutaramenya ko gukora business bifitanye isano no gutanga service nziza. Kuko buriya abantu batanga serivise zimeze zityo bifitanye isano n’imitekerereze itajyanye n’ubucuruzi.”

“rero kuzamura igipimo cyo gusobanukirwa gucuruza bikongera abakiliya ni inshingano zacu zo gukora buri munsi.”

Gasana Stephen; Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, avuga ko nubwo hari abikorera batuma akarere kagira icyasha cyo kudaha serivise nziza abakagana,hari n’abandi bazitanga neza.

 Avuga ko hazajya hakorwa ubugenzuzi kugirango abafite iyo migirire itari myiza yo gutanga serivise mbi babihanirwe.

Ati: “dufite abaturage batanga neza serivise, aho ujya mu icumbi bakaguha serivise nziza. Hari ahantu ujya muri resitora bakakwakira neza. Hari aho ujya muri baki bakakwakira neza. Hari ibiro bya leta ujyamo bakakwakira neza, kandi niho henshi. Ariko kimwe n’ahandi, hari aho tugifite badatanga serivise nziza. Aho rero ni inshingano zacu kujya mu bugenzuzi.”

N’ubwo aka karere ka Nyagatare kanengwa ko abikorera baho batanga serivise mbi, kari mu turere twunganira umujyi wa Kigali, bituma hacyenerwa imbaraga z’ubuyobozi kugirango abikorera bagire umuco wo gutanga serivise nziza.

Ahatungwa agatoki cyane ko hagaragara serivise mbi ni muri za resitora, Alimantasiyo, inzu zicumbikira abantu, amahoteri ndetse n’ahandi.

 @ Djamali Habarurema/Isango Star-Nyagatare.

 Apr 2, 2024 - 13:57