Nyagatare -Matimba: Hari abana bambutswa umupaka bikarangira batagarutse!

Hari abaturage bavuga ko hari abana bambutswa umupaka bakajyanwa Uganda, bakabeshya ko bagiye gusura abo mu miryango yabo bikarangira batagarutse. Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rusaba abaturiye imipaka kugira amakenga igihe babonye umuntu wambutsa undi amujyanye mu kindi gihugu, bagatanga amakuru hakiri kare nk’uburyo bwo gutanga ubutabera ku gihe.

kwamamaza

Abaturage bo mu murenge wa Matimba wo mu karere ka Nyagatare bavuga ko nk’umurenge uhana imbibe n’igihugu cya Uganda, hari abana babo cyangwa ab’abaturanyi bajyanwa muri Uganda bivugwa ko bagiye gusura abo mu miryango yabo cyangwa kwiga, ariko bikarangira batagarutse.

Bavuga ko akenshi banyura mu nzira zitemewe n’amategeko kandi bagatwarwa n’abamotari ariko ntibatange ayo makuru.

Umwe yagize ati: “ hari igihe wenda aza akora akazi ko mu rugo cyangwa acuruza utuntu turi aho ngaho, mbese nyine aba ari umuntu udafatika uza agakodesha nk’aha nuko ejo akaba agiye ahandi… gutyo.”

Undi ati: ‘ kubera duturanye na Uganda. Nyine hari abagenda bafite benewabo basanzeyo cyangwa se bagiye gupagasa nk’uko nguko bakamarayo igihe.”

 “imirimo bakoreshwa iyo bageze iyo iteye agahinda. Twimva ko bakora badahembwa cyangwa bakaba babagwa bagakuramo ibice bimwe by’umubiri ubundi bakazagaruka cyangwa bakabaho ari ibisenzegeri.”  

Ntaganira Munana Emmanuel; Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira ibyaha mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, avuga ko buri muntu akwiye kugira amakenga iyo abonye hari ushuka abana ko abajyanye kubashakira akazi mu kindi gihugu.

Asaba abantu kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo abana bagiye kwambutswa bagiye gucuruzwa batabarwe hakiri kare.

Ati: “bagutwara ugiye gukora muri resitora nuko wagerayo ukinjira mu ruganda rungana n’ikibuga utongeye gusohoka. Ku munsi, nibura igitsina gore ugomba guseriva abagabo batari munsi 10. Iyo umaze kuremba bakagutera ibiyobyabwenge, bakakubwira ngo ibihumbi 10 by’amadolari nagutanzeho uribaza ko nzabigaruza nte?! Wajya kurya, bajya bya bindi basigaje, pubelle musigaje muha ingurube hano, bo nibyo baha abirabura. Ntabwo ushobora kumuryamira mu nzu usa utyo, ufite uruhu rwirabura.”

“Kandi twegere abana bacu, twegere abavandimwe. Gutangira amakuru ku gihe uba utanze ubutabera. Umunsi ninjye cyangwa umwana wanjye, ejo ni wowe!”

Mu murenge wa Matimba wo mu karere ka Nyagatare, abamotari bagarukwaho ko bakorana n’abakomisiyoneri bashinzwe kwambukana abantu bagiye kubacuruza Uganda.

Kuba babona ayo makuru, basabwa gufatanya Leta gukumira icuruzwa ry’abantu.

Ni mu gihe itegeko no. 51 rya 2018 rijyanye no gukumira ibyaha byo gucuruza abantu,riteganya ko umuntu ushuka mugenzi we bigamije kumucuruza, iyo afashwe ataramwambukana umupaka, ahanishwa imyaka iri hagati ya 10 na 15 naho yaba yamwambukanye umupaka agahanishwa igihano kiri hejuru y’iyo myaka.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Nyagatare.

 Dec 7, 2023 - 14:09