Nyagatare: Isoko rya Rukomo ryarangiritse kuburyo Abaricururizamo banyagirwana n’ibicuruzwa.

Abacururiza mu isoko rya Rukomo mu karere muri aka karere baravuga ko iri soko ryangiritse ku buryo iyo imvura iguye ryuzura amazi ndetse n’imiferege idatwikiriye abantu bayigwamo. Basaba ko iryo soko ryavugururwa. Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukomo buvuga ko buzi iby’iki kibazo, ariko kutavugururwa biterwa nuko rigiye kwimurwa.

kwamamaza

Abacururiza mu isoko rya Rukomo ryo mu murenge wa Rukomo bagaragaza ko rimaze imyaka isaga 10 ryubatswe ndetse rimaze gusaza ku buryo hari nk’ahantu hagiye hangirika.

Bavuga ko iyo imvura iguye, amazi abasanga mu isoko akangiza ibicuruzwa byabo. Ni mu gihe n’imiferege y’imbere y’amazu y’ubucuruzi ari muri iryo soko, za beto ziyipfundikira zasenyutse ku buryo biteza impanuka za hato na hato.

Aba bacuruzi basaba ko iyo miferege yapfundikirwa ndetse n’isoko nyirizina ubwaryo rikavugururwa.

Umwe yabwiye umunyamakuru w’Isango Star, ati: “iyo imvura iguye amazi arareka, noneho niba ducuruza umukiliya akaza akabura aho akandagira kubera ko isoko ridakoze neza.”

“ icyakorwa ni uko basana ibintu byangiritse n’izi rigole bakazikora.”

Undi ati: “ariko unarebye rirashaje [isoko] nk’ubu nk’igisima cyane, icyugi cyavuyeho birasaba ko ari njye uzagikoresha.nk’aha homotse uzana n’umufundi ukabyikorera kandi bakatubaza umusoro cyane.”

“uragenda waba wikoreye …ukajya kugwa muri rigole  wikoreye, anahise njya kwivuza ndababwira nti ariko iriya rigole ifite imbogamizi, umuntu yituramo kuko idapfundikiye. Turasaba ko bayipfundikira, bayikora neza.”

“ biratubangamiye kuko hari ubwo n’abakiliya bashobora kugwa muri uyu muferege. Tubona byaba byiza ari uko batuvugururira isoko , bakadukorera ahantu heza.”

Icyakora Ntirenganya Paulin; umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo, avuga ko hari gahunda yo kwimura isoko rya Rukomo, binajyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Nyagatare.

Ku bijyanye n’imiferege y’imbere y’amazu y’ubucuruzi idapfukiye ibangamira urujya n’uruza, Ntirenganya avuga ko bagiye gushaka uko bashyiraho ibiraro by’agateganyo.

Ati: “…mu gishushanyo mbonera cy’umurenge wa Rukomo ririmo, rero kongeramo ibindi bikorwaremezo ntabwo birimo gukunda(...) aho hantu abantu babireba bakaba bashyizeho wenda nk’ibiti mu gihe  cy’iminsi mike noneho turimo turareba igishoboka ngo hakorwe by’agateganyo.”

Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko  bagiye kwimura isoko rya Rukomo,bitewe n’uko aho ryubatse ari mu gishanga hakaba hari amazi yananiranye kuyakamya,ari nabyo bituma ritavugururwa ahubwo rizimurwa rikubakwa ahandi.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Nyagatare.

 May 1, 2023 - 14:41