Nyagatare: Imboni z'umupaka zirashimirwa ubwitange bwazo

Ubuyobozi bw'intara y'Iburasirazuba burashima umuhate n'ubwitange Imboni z'umupaka mu karere ka Nyagatare zikoresha mu kurinda iyinjizwa ry'ibiyobyabwenge na magendu mu gihugu, bubizeza ko ibibazo zifite by'ubuvuzi ndetse n'amafaranga yo guhamagaza bigiye gucyemurwa.

kwamamaza

Izi mbona z'umupaka mu karere ka Nyagatare zirinda umupaka kugirango ntihinjizwe mu gihugu ibiyobyabwenge na magendu bivuye mu bihugu by'abaturanyi, aho bavuga ko uyu murimo bawukora nta kwiganda kugira ngo nabo batange umusanzu mu kubaka igihugu.

Gusa bavuga ko hari igihe bakomereka bari mu kazi bakabura ubushobozi bwo kwivuza, ndetse bakagira n'ikibazo cy'amafaranga yo gushyira muri telefone ngo babashe gutanga amakuru, bityo bagasaba ko ibyo bibazo byacyemurwa.

Umwe ati "dukora inshingano twahuguriwe tukazikora neza ntakibazo, gusa tugira imbogamizi nyinshi zuko duhura n'ababa banyweye ibiyobyabwenge bakaba badukomeretsa".  

Undi ati "umubyeyi wacu Paul Kagame yaratwizeye nk'abakobwa aduha akazi kuko kabaga gakwiye nk'abagabo mbere ariko nk'ubu yatwitayeho iyo mbonye ako gashimwe ndeba uburyo nakwiteza imbere, tugira ibibazo byinshi mu kazi turakomereka, turasaba ko badufasha kwivuza bitatugoye ndetse turasaba ko bajya baduha n'ama inite yo guhamagara tugatangira amakuru ku gihe".     

Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa ashima ubwitange imboni z'umupaka zo mu karere ka Nyagatare zikoresha kugira ngo zikumire iyinjizwa mu gihugu ry'ibiyobyabwenge na magendu, abasezeranya ko ibyo bibazo byose birimo icyo kuvuzwa ibikomere ndetse no kubona amafaranga yo guhamagaza bizacyemurwa.

Ati "baratwunganira cyane mu mutekano muri rusange ariko byumwihariko gukumira bimwe mu byaha byambukiranya imipaka yaba ari forode y'ibicuruzwa bidaciye munzira nyazo ariko cyane cyane tunakumira ibiyobyabwenge bishobora kwambuka n'ibindi bibi, batugaragarije ikibazo cy'itumanaho bafite ariko twemeranyijwe ko bagomba gushyirwa mu buryo bw'itumanaho bw'abakozi b'uturere bikaborohera, twabonye ko ari ikibazo cyababangamiraga kandi gifite igisubizo".    

Imboni z'umupaka mu karere ka Nyagatare zigera kuri 652, harimo 612 zirinda ku byambu 102 biri mu mirenge 7 ariyo uwa Kiyombe, Karama, Tabagwe, Rwempasha, Musheri, Matimba ndetse na Rwimiyaga. Aba ni abakozi b'akarere bakaba bahembwa ibihumbi 40 Frw ku kwezi.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kigali

 Jun 24, 2024 - 07:26