Nyagatare: Babangamiwe no kugura kure ibiryo by'amafi bibahenze

Mu karere ka Nyagatare, abarozi b'amafi baravuga ko babangamiwe no gukura kure ibiryo by'amafi kandi bibahenze, bagasaba inzego bireba kubibegereza.

kwamamaza

Umwe mu borozi b'amafi bavuga ko bagowe no kuvana kure ibiryo bayagaburira, bibumbiye muri koperative iyorora yitwa CODEPOITA yo mu murenge wa Tabagwe muri aka karere ka Nyagatare.

We na bagenzi be, bavuga ko usibye kubivana kure bibagiye mu rugendo no kwishyura ikiguzi kinini ngo bibagereho, nabyo ubwabyo igiciro kiri hejuru byose bikarushaho kubabera imbogamizi muri ubu bworozi bakorera mu karere ubusanzwe kamenyerewemo ubworozi bw'inka.

Umwe ati "ndi umurobyi, amafi tuyagaburira bitewe nuko baduhuguye, imbogamizi duhura nazo nuko kubitugezaho ibyo kurya biraduhenda".   

Bifuza ko inzego bireba mu bufatanye n'abikorera bakora uko bashoboye bakabegereza ibiryo by'amafi byibura bikagira umuntu umwe ubicuruza nibura muri buri karere kuko ari ikibazo bahuriyeho ngo n'abo mu tundi turere tw'igihugu.

Muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubworozi, Jean Claude Ndorimana, avuga ko ikibazo kizwi kuko kugeza ubu mu gihugu hose, hari inganda ebyiri zikora ibiryo by'amafi ururi i Huye n'ururi i Kigali.

Mu bufatanye n'abikorera ngo batangiye urugendo rwo kuzongera ariko n'aborozi b'amafi basabwa korora ay'icyororo kigezweho kitabasaba ibiryo byinshi kandi igicirio kikiri hejuru.

Ati "nka Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi twatangiye gahunda yo guha ibyangombwa abagurisha imbuto cyangwa bana b'amafi, tumaze kugira 6 hari n'izindi 6 zasibijwe bigenze neza nazo uyu mwaka tukagira 12, ubworozi bw'amafi bukenera ishoramari riri ku rwego rwo hejuru, bikenera igishoro kinini ariko kukigaruza birashoboka kandi mu gihe gito".       

Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi igaragaza ko uko inganda zitunganya ibiryo by'amafi zizagenda ziyongera, n'ikiguzi cyabyo kizagabanuka cyane ko biri mu bikubiye mu mushinga mugari wo guteza imbere ubworozi bw'amafi, uzasiga muri 2035 umusaruro w’amafi ugeze kuri toni 80,620 uvuye kuri 48,133 uriho ubu.

Abanyarwanda nabo bagasabwa kwibuka gufata ifunguro ririho ifi, kuko igira intungamubiri zifasha mu mikurire y’ubwonko zikanamurinda indwara.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyagatare 

 Feb 17, 2025 - 10:11