Nyagatare: abagabo bakuze badasiramuye barashinjwa uruhare mu gukwirakwiza ubwandu bwa Sida

Abatuye mu murenge wa Matimba mur'aka karere ko mu ntara y’Iburasirazuba baravuga ko abagabo bakuze badasiramuye aribo bagira uruhare mu gukwirakwiza ubwandu bushya bwa virusi itera sida. Bavuga ko usanga aribo akenshi birara mu bana ba bakobwa bakiri bato. Ibyo biterwa n'ibiyobyabwenge bikorerwa muri uyu murenge ukora ku mupaka wa Kagitumba, uhuza u Rwanda na Uganda. Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare buvuga ko bushyize imbaraga mu ngamba zitandukanye zo gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera sida burimo guca ibiyobyabwenge, gusiramura abatarisiramuza babishaka.

kwamamaza

Umurenge wa Matimba ni umwe mu mirenge igize akarere ka Nyagatare uherereye ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda kuko uhita wambuka ugera ahitwa sofiya, muri Uganda.

Uyu murenge kandi niwo wa mbere muri aka karere ufite abafite virusi itera sida ku kigero cya 2,3%. Bamwe mubahatuye bavuga ko hakorerwa ubusambanyi bwinshi ndetse n'abakuze batisiramuje bakagira uruhare mu gukwirakwiza ubwandu.

Umukobwa umwe ukiri muto yagize ati:" gusa biragoye kubyumvisha abantu bakuru! Kumubwira ngo ni gute ungana gutya utarisiramuza! Rero byaba byiza mubaduhereye amahugurwa kuko bikwirakwiza n'uburwayi butandukanye."

Umusore ukiri muto.nawe ati:" hari ibisaza usanga bijya muribyo...si nabyiza gusanga umuntu w'umwana ahagararanye n'umuntu w'umusaza."

Umugabo ukuze utarisiramuje, yavuze ko" impamvu yatumye ntabikora ni imyemerere y'abantu. Ndabizi ko iyo umuntu asiramuye birinda kwandura indwara, hari indwara zihisha mu gitsina, njya mbyumva kuri Radio. Ubusambanyi bwo ni bwinshi, na hano I Matimba buriho."

Yongeraho ko" ingaruka bizana ni imyanda iza nuko bamwe bakarwara imitezi, za Sida kuko ntawe uba aheruka gukoresha agakingirizo kubera ibiyoga."

Dr. Murerwa Mireille Joyce; Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ushinzwe ubundi buryo bwo kwirinda Virusi itera SIDA, avuga ko hari gahunda yo gukora ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire ku bagabo bakuze kugirango bisiramuze.

Yagize ati:" mwagiye mubibonaa muri ubu bukangurambaga dufite, turacyakomeza kubishishikariza abagabo bakuze bari hejuru y'imyaka 40, kwisiramuza kubadasiramuje. Ubundi gahunda yo kwisiramuza ihera ku myaka 10 ariko bigahabwa imbaraga cyane ku bantu barengeje imyaka 15. Abo bagabo batarisiramuza bafite imyaka 40 kuzamura nibagane serivise ku mavuriro ndetse no bigo nderabuzima bibegereye."

Mushayija Geoffrey; Umukozi wa Strive Foundation Rwanda, yemeza ko kwisiramuza bigenda byiyongera mu rubyiruko. Ariko imibare y'abantu bakuze ikiri hasi. Gusa avuga ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye, hari gukorwa ubukangurambaga.

Ati:" bigaragara ko kwisiramuza bigenda byiyongera mu rubyiruko. Ariko ku bantu bakuze, imibare iracyari hasi. Ibyo bishingiye cyane cyane bitewe nuko tugenda tuganira n'imyumvire binashingiye no ku muco. Ariko hamwe n'inzego zitandukanye, ngirana inama n'abafatanyabikorwa kugira ngo dushishikarize ibyo byiciro by'abanyarwanda bitarumva impamvu yo kwisiramuza. Kubagaragariza inyungu zirimo ndetse nuko bishobora kubafasha kwirinda ikwirakwira rya sida cyangwa se kwandura sida ku kigero cya 60%, nk'uko ubushakashatsi rubigaragaza."

" ni urugendo kuko guhindura imyumvire ntabwo ari ikintu wavuga koraba umunsi umwe. Ariko ni ingamba twafashe."

Murekatete Juliette; Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ubu bashyize imbaraga mu gukangurira abaturage kuyoboka gahunda zitandukanye zo kwirinda Virusi itera SIDA, zirimo kwisiramuza.

Ati:" ku karere turimo gusiramura kandi turagenda dusiramura abantu barenze 140. Tubanza kubigisha impamvu yo kwisiramuza ndetse tunababwira ko kwisiramuza ari bimwe mu bishobora kubafasha kwirinda ubwnadu bushya bw'agakoko gatera sida."

Yongeraho ko" mbere twabaga turi imbere mu mibare y'abafite igitsina gabo kidasiramuye . Ariko ubu ntabwo twaje imbere kuko twagiye muti ubwo bukangurambaga kandi burakomeje. Dufite icyozere ko bose bazakomeza bakabyumva, bakamenya ko ari bumwe mu buryo dukoresha mu kwirinda ubwandu bushya bw'agakoko gatera sida."

Ibipimo by’ubwandu bushya bigaragaza ko abakobwa bari kuri 3,7%, mu gihe abahungu ari 2, 2%. Mugihe ubushakashatsi bugaragaza ko kwisiramuza bifasha umuntu kwirinda guhura n’ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA nibura ku kigero cya 60%, ubuheruka gukorwa na DHS mu 2019-2020 bwagaragaje ko ku bafite imyaka hagati ya 15 na 49 mu gihugu hose, hari hamaze gusiramurwa abantu bangana na 56%.

@EMILIENNE KAYITESI/ Isango Star - Nyagatare.

 May 17, 2024 - 17:39