Nyabihu-Rugera: Gahunda ya mvura nkuvure yatumye abiciwe ababyeyi muri jenoside biyunga n’ababiciye.

Abiciwe ababyeyi muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 bo mu murenge wa Rugera baravuga ko gahunda yiswe mvura nkuvure yatumye bakira ibikomere biyunga n’ababiciye kuburyo bafanyanyije mu rugendo rw’iterambere. Impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe zigaragaza ko gushiraho umwanya wo guhuza abakoze jenoside n’abo yasize igize imfumbyi bitumba impande zombi ziruhuka mu bitekerezo.

kwamamaza

Mu mwaka w’1994, NUMVIYEHO Emmanuel warufite imyaka 3 none nyuma y’imyaka 29, ku myaka 32 afite ubu aribuka urugendo rw’umubyeyi we wagiye amusize mu rutare ntagaruke nk’ibyabaye ejo.

Mu kiganiro n’Isango Star, yagize ati: “ twari ku musozi tubona abandi baraje bari kwiyamira, papa yahise amfata turirukanka tugeze mu mugezi wo mu mubande [ikibaya] noneho ansiga munsi y’ibuye ahantu hari amazi, ansigamo. Ndamubwira nti Papa kuki unsize, arambwira ati mwana wanjye ihangane….”

Nyuma yo kubura ababyeyi bose agasigara wenyine, Numviyeho yaje kwiyizira mu mujyi wa Musanze, ayoboka umuhanda nawo ntiwamuhira nuko ajya kuba muri gereza. Ubwo yaje kwisanga abanamo n’abamwiciye umuryango we wose mu buryo atakekaga.

Ati: “Bamaze gupfa, naragiye mu mujyi nibera mu muhanda biza kugera aho hari abanyururu [imfungwa] bacukuraga icyobo hariya ku karere ka Musanze, hazamo umunyururu arambwira ati ese ko nzafungurwa nkakujyana wazagiye uza kurya muri gereza ukaza ukahibera. Nagiye njya kuryayo noneho nyuma nza kubona umugabo witwaga Gahutu w’inaha nuko aba arambwiye ati ‘aha hantu uri urabizi? abantu bose bishe umuryango wawe barimo hano!’”

Uwimpuwe Albertine nawe n’imfubyi yakuriye mu bikomere bya mateka ya Jenoside. Albertine avuga ko yakuranye kamere imutegeka kwanga byose nawe akiyanga kubera kwiheba.

Mu kiganiro yagira nye n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati: “nkurana ikintu cyitwa ingengabitekerezo, numvaga ko abahutu aria bantu bafite inda nini, inda z’umujinya, indashima, abantu ugaburira ntibashime, abantu ukorera ibintu byiza ntibakumve ahubwo bo bakakwitura inabi.”

Naho NTAKEMERINO Erneste yavukiye mu cyahoze ari komine Nyamutera. Mbere ya 1994, Erneste yakoze ibyaha bya Jenoside nuko arafungwa yemera icyaha ndetse anagisabira imbabazi. Avuga ko nyuma yo kwigishwa aho yarari mu rigereza nawe ntiyiyumvishaga ko yababarirwa.

Yagize ati: “natekerezaga nti ese aba bantu bazatubabarira?! Ko bapfuye ariko twe tukaba tukiriho nubwo tunafunzwe, ko twabuze umwuka wo kutwica kandi ibyo twakoze atari byiza none bimeze bite?”

Babifashijwemo n’imiryango itandukanye Prison Fellowship, Haguruka, umuryango mpuzamahanga witwa Interpeace n’abandi,  impande zombi zarigishijwe kuburyo ubu bose bategana amatwi, bagakomezanya mu rugendo rw’iterambere.

Umwe yagize ati: “ nyuma haje kuzaho umushinga ‘Mvura nkuvure’ waje ushimangira ibyo byose. icyo dushize imbere ni ukunga ubumwe kandi tugakora dufatanyije twese.”

Mukamana Adélite; Impuguke mubyubuzima bwo mu mutwe akaba n’ umukozi wa Prison Fellowship, avuga ko mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge urubuga ruhuza ibi byiciro byose bikaganira rukanomorana ibikomere rwari ngombwa.

Ati: “umwe akavuga ati’ njyewe natinyaga kanaka kuko numvaga ndi uwo mu muryango wabiciye, nkumva sinabona uko mubanira’. Undi nawe akavuga ati ‘nanjye nabacagaho nkavuga nti amaherezo uzamfata azampindura nanjye amvane ku isi’. Kongera rero guhurira ahantu bakaganira baratinyukana kandi ni kimwe mu bintu bibafasha kongera gutekereza noneho ubu ngubu ko dutinyukanye, tubashije kuganira  tubigenze dute?”

Ubusanzwe mu Karere ka Nyabihu, abaturage barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, abayigizemo uruhare, abakomoka kuri ibyo byiciro byombi n’abari barahunze guhera mu 1959, bose hamwe bagera ku 147 ni bo bari bamaze ibyumweru 15 mu rugendo rw’isanamitima binyuze muri Mvura Nkuvure. Kandi bagaragaza ko bishimangira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Rugera – Nyabihu.

 Jun 2, 2023 - 07:15