
Nyabihu: Hari abaturage bavuga ko bakeneshejwe n'abajura bari kwiba mu mirima no munzu
Nov 17, 2024 - 11:36
Mu karere ka Nyabihu mu ntara y'Iburengerazuba, hari abaturage bo mu murenge wa Shyira bataka ko kubera inzara hari n’abajura basa n'abihebye basigaye babasanga mu mirima abandi bakabasanga munzu n’ibyuma ngo babambure, ubu bakaba bari kurya ibitararibwaga mbere.
kwamamaza
Aba baturage bavuga ko n’ubusanzwe aho ibintu bigeze imibereho itameze neza kubera ubushobozi bucye, ubu ngo noneho ngo bisa n’ibyahumiye ku mirari kuko haje n’abajura bafite ubugome n’inzara irenzeho.
Umwe ati "uri kujya mu rutoki ugahuriramo n'umujura kandi wareba uburyo afite umuhoro utyaye ukavuga uti aho kugirango anteme ukiruka ugahunga".
Abatibwa amatungo bibwa imyaka mu mirima n’ibindi ngo kuburyo n'ibitoki biribwa baba babitwaye mbere ubu hakaba hari abasigaye barya ibitoki bitari bisanzwe biribwa bamwe bita indaya.
Undi ati "indaya uri kuyitonora ukayironga ukayiteka ziratwishe pe".
Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru mu ntara y’Iburengerazuba, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko hari ingamba ziri gufatwa ku bajura nkabo ngo kuko bimaze kugaragara ko hari abajura bahangara bakiba ibikorwaremezo.
Haba ubujura buciye icyuho, ubujura kiboko n'ubundi bukunze kugaragazwa n’ibimenyetso by'ababufatiwemo, uru rwego rwa Polisi ruvuga ko rugiye kubuhagurukira byisumbuyeho, rugasaba abaturage ko bajyanamo binyuze mu gutangira amakuru ku gihe, nubwo hari abaturage bagaragaza ko bagihanganye n'ingaruka zuko hari abafatwa batanzweho amakuru bakagaruka bidatinze bakaza kubihimuraho.
Inkuru ya Emmanel Bizimana / Isango Star I Nyabihu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


