
Nyabihu: Abarozi b’inka bo mu murenge wa Bigogwe barishimira ko inka zabo ziri guhabwa ibinini bya vitamine
Mar 11, 2024 - 09:50
Abarozi b’inka bo mu murenge wa Bigogwe barishimira ko inka zabo ziri guhabwa ibinini bya vitamine zigaterwa n’inkingo ku buntu bikabarinda kuvuza inka muri magendu.
kwamamaza
Mugikorwa cyo gukingira amatungo yo mu murenge wa Bigogwe kiri gukorwa n’abanyeshuri biga ubuvuzi bw’amatungo mu cyahoze ari EAV Bigogwe ubu cyahindutse Bigogwe TSS, ni igikorwa aborozi baha mu murenge wa Bigogwe, bavuga ko biri gufasha amatungo yabo kugira ubuzima bwiza no kubarinda kujya kuyavuza inka zabo muri magendu.
Umwe ati "rimwe na rimwe hari igihe dushaka abantu bamenyereye ibyo kuvura bakazivura ugasanga rimwe na rimwe ntibigenze neza nkuko ubyifuza, ugasanga itungo rirazahaye".

Ubuyobozi bwa Bigogwe TSS burasaba aba borozi bo muri uyu murenge kugira uruhare mu kwita ku nka zabo, bukanabizeza ubujyanama bw'ibanze mu buvuzi bw'amatungo nkuko Bwana Maniraguha Premier Umuyobozi w'iki kigo abivuga.
Ati "icyo dusaba aborozi by'umwihariko ni ukwita ku matungo yabo aho babona bakeneye ubujyanama butandukanye dufite abana bafite ubushobozi bafite ubumenyi bajya baza tukabaha ubujyanama bujyanye nuko bakwita ku matungo yabo kugirango babone umusaruro uhagije yaba ukomoka ku mata ndetse n'undi".
Aburukundo Flugance umuyobozi ushinzwe ubworozi bw’amatungo mu murenge wa Bigogwe, avuga ko ubu bufatanye n’abanyeshuri biga ubuvuzi bw'amatungo butanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere ubworozi bwo muri uyu murenge, agasaba aborozi kwirinda kujya kuvuriza amatungo muri magendu.
Ati "aba banyeshuri icyo badufasha ni ukubigisha bakamenya igihe bagomba gutangira ibyo binini ndetse n'ikindi gihe nabo babishaka bakaba bajya kubyigurira mu mafarumasi bakabasha guha za nka zabo".

Abanyeshuri biga iby'ubuvuzi bw'amatungo muri Bigogwe TSS, barizeza aborozi b'aha ubufatanye, no gukomeza gukurikirana amatungo yabo aho kujyana muri magendu.
Umwe ati "aborozi b'inka ntabwo bakagombye kugira ikibazo yuko turabegereye kandi dutanga imiti y'inzoka buri mezi atatu".
Undi ati "iyo igihugu giteye imbere natwe tuba duteye imbere kuko igihe tuzaba twasohotse hanze natwe tuzabikora tubashe kwiteza imbere, gutya ni ugufasha abaturage ngo babone umusaruro uhagije mu gikorwa cyo kworora amatungo".
Muri iki cyumweru, abanyeshuri bari gutanga imiti n’inkigo by’inka, ni igikorwa cyatangiye kuwa kabiri biteganyijwe ko kizarangira bakingiye inka zigera kuri 500, kubufanye bwa Leta binyuze muri iri shuri ryigisha ubuhinzi n’ubworozi.
Inkuru ya Emmanuel Bizimana Isango Star Nyabihu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


