Nyabihu: Batakiye ubuyobozi ikibazo cy' inzara, bahabwa amandazi

Abatishoboye batujwe mu mudugudu bavuga ko bababajwe nuko batanse ikibazo cy’inzara mu miryango yabo nuko ubuyobozi bw'akarere bukabaha amandazi, ibyo bafata nk'ubuhenda abana. Icyakora Umuyobozi w'akarere avuga ko atamenye ababikoze ariko barigushira imbaraga muby’abafasha kwikura mu bukene.

kwamamaza

Abatishoboye batujwe mu mudugudu wa Bikingi akagari ka Kijote mu murenge wa Bigogwe wo mu karere ka Nyabihu, biganjemo abo mu cyiciro amateka agaragaza ko basigaye inyuma. Iyo uhageze bagusanganiza ibibazo by'imibereho ibagoye kubera kutagira aho bakura ikibatunga ndetse n'ibindi.

Umwe umunyamakuruw’Isango Star, yahagera, umwe yagize ati: “ n’ibi birayirayi [amababi y’ibirayi] ugira gucya ukabicanga mu mboga kubera inzara.”

Bavuga ko ubwo bagaragazaga iki kibazo cyabo cy'inzara, ubwo ubuyobozi bw'Akarere bwari bwabasuye, babihera amandazi. Ku ruhande rwabo ibyo babifata nk'ubenda abanda.

Umwe yagize ati: “ visi meya w’Akarere yageze hano inshuro eshatu, yewe Mana, batuguriye n’ikarito y’imigati. Ese iyo migati muduhaye turi abana, turya imikati nk’abana…tukavuga agatsima! Umwana nk’uyu bahetse yafataga indazi, yafasheho amandazi abiri. Nanjye kuko inzara yariri kundya nafasheho amandazi abiri! Ni ba viis meya b’Akarere ka Nyabihu! Amandazi ndakakwambura! Twarabifashe nyine turarya kugira ngo dusame isari!”

Undi ati: “ bafasha abaturage bababaye barabubakira, baba bambaye ubusa bakabambika, baba bashonje bakabaha ibyo kurya. None babahaye amandazi, aho kubaha ibyo kurya! Amandazi ni ay’utu duhinja basanze ba nyina bagiye kubahahira.”

“ ni abiri nafashe ndayarya kubera ko inzara yariri kundya, none n’ubu nashonje!”

“ amandazi ni ay’abana! Nonese baduhaga amandazi turi abana? Ni ukubashukisha amandazi cyangwa se amandazi niyo yatuma tuba ahantu heza?! Ni uguhenda abana!”

“uko tubayeho ni uko tutariho! Aba baje gushukisha iyo mbegeti [indobo] y’ibidiya[ imbada]. Twe dushaka kutwigisha, uko twakubakirwa nuko twabaho neza, twe nta bidiya dukeneye.”

“ twe nibaduhe ibyo kurya, bahe abana ifu y’igikoma, ahubwo bazana …imigati n’indazi ngo turye!”

Ku ruhande rw’ibuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu, MUKANDAYISENGA Antoinette ukayobora, avuga ko batazi uwabafashishije amandazi.

Icyakora avuga ko bari muri gahunda yo gushaka uko bafashwa kubona ubushobozi bwo kwibeshaho.

Ati: “rero icyo ngo baragiye babagurira amandazi n’ibiki…ibyo ntabwo mbizi. Ariko ikiriho haba hariya ndetse n’ahandi hose, icyo tuba dusaba abayobozi ni ukwegera abaturage bakamenya ibibazo bafite, ni ukubahuza n’amahirwe abari mu mirenge ariko nanone no kubegera kugira ngo amafaranga abonetse akoreshwe neza atajya mu bidafite umumaro.”

Uretse kuba ntacyo kurya babona kubera kutagira aho guhinga cyangwa ubundi bushabitsi ubwo aribwo bwose bwabafasha kwibashaho, aba baturage batishoboye banagaragaje ko uyu mudugudu batujwe na Leta washaje cyane kuburyo hari n'ababa mu nzu zisa no hanze.

 @Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Nyabihu.

kwamamaza

  • ka
    ka
    Ko abaturage bejeje, imvura yaguye neza, nibadakura amaboko mu mpuzu ngo bakore ni nde uzabahingira? indirimbo y'inzara irarambiranye, mubahe amasuka bahinge mu wabo, abandi bahinge iwabandi babahe incuro bitunge. murakoze
    7 months ago Reply  Like (0)

 Jan 9, 2024 - 09:28