
Nyabihu: Bamwe mu bayobozi bakurikiranywe ho kunyereza umutungo bafunzwe by'agateganyo, abandi bararekurwa
Oct 31, 2025 - 15:14
Urukiko rw’Ibanze rwa Mukamira rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo na burundu abayobozi umunani. Ni mu gihe abandi bakomeje gufungwa mu gihe cy’iminsi 30 mu rubanza ruregwamo kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro mu iyubakwa ry’inzu 17 z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
kwamamaza
Urukiko rw’Ibanze rwa Mukamira rwafashe iki cyemezo ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 30 Ukwakira (10) 2025, nyuma y’uko urubanza rutangiye kuburanishwa ku wa Kabiri, tariki 28 Ukwakira (10) 2025.
Abakomeje gufungwa barimo Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyabihu n’abandi bayobozi bayo bo mu mirenge ya Bigogwe, Mukamira, Muringa, Rugera, Kintobo na Rambura, bose bakurikiranaga bya hafi iyubakwa ry’izo nzu 17 z’abarokotse Jenoside yakorewe 1994.
Mu barekuwe barimo Habarurema Silas, Muhizi Alphonse (bashinzwe amasoko), Mutwarangabo Simon (Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza), Nzafashwanayo Jean Claude (ushinzwe gukurikirana imyubakire y’amashuri) na Uwizeye Gustave (ushinzwe ubutaka mu murenge wa Jenda), aho urukiko rwategetse ko barekurwa ndetse bagasubira mu nshingano zabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, David Mugiraneza, hamwe n’umukozi mu ishami ry’imibereho myiza, Gahamanyi Sylvestre, nabo barekuwe ariko batanze ingwate, urukiko rutegeka k zifatirwa kugeza urubanza ruburanywe mu mizi.
Ku rundi ruhande, Umukozi ushinzwe gutanga impushya zo kubaka, Nsengiyumva Denis, hamwe n’abahagarariye IBUKA bose bari bakurikiranwe muri uru rubanza, bafunzwe by’agateganyo iminsi 30, nk'abakurikiraniraga bya hafi iyubakwa ry’inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe, avuga ko bamwe mu bayobozi basanze badafite aho bahuriye n’iyubakwa ry’izi nzu bari mu barekuwe ariko basabwa gukomeza kwitaba urukiko. Ni nyuma yuko urukiko rusuzumye rugasanga nta mpamvu zikomeye zatuma batoroka ubutabera kandi ingwate batanze zifatirwa.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


