Nyabihu: Abarenga 100 mu bubaka amashuri baje kwishyuza amafaranga bakoreye ku karere

Mu karere ka Nyabihu mu ntara y'Iburengerazuba hari abakozi bagera kuri 400 bubaka amashuri mu murenge wa Mukamira, bavuga ko bamaze amezi abiri batishyurwa none ubu abarenga 100 bakaba bahisemo kuzindukira ku biro by’aka karere.

kwamamaza

Mu rukerera rwo kuri uyu Gatanu abarenga ijana mubagera kuri 400 bubaka amashuri ya TVET mu murenge wa Mukamira bari bazindukiye kubiro by’akarere ka Nyabibu baje kwishyuza ngo kuko iyo bishyuza rwiyemezamirimo ababwira kujya kumurega ku karere.

Umwe ati "twahisemo kuza kubera ko twabonye abana bari kubasohora no ku ishuri, tubona ko biteye n'isoni kuba warakoze kugirango umwana ajye ku ishuri yizeye amafaranga, dukoze amezi 2 yose tudahembwa".    

Aba bakozi baturutse mu bice bitandukanye baje gukorera amafaranga aha mu karere ka Nyabihu, barasaba ubuyobozi ko bwabishyuriza ibyo birarane by'amafaranga bigiye kumara amezi 2 kuko bikomeje kubagiraho ingaruka.

Nubwo ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu butabonetse kugeza turangije dutunganya iyi nkuru, umuyobozi w’intara y’Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco, avuga ko baje muri aka karere gukemura ibibazo by’abaturage kandi bagiye guhera kuri iki.

Ati "ntabwo narinkizi ariko ko ngiye guhura n'abaturage kandi n'abayobozi b'akarere turaba turikumwe ndahita nkibabaza numve baduhe amakuru".   

Eng. Juvens Havugimana, uhagarariye kompanyi ikoresha aba bakozi avuga ko gukererwa byatewe n'iminsi mikuru ariko amafaranga yabo barara bayabonye.

Ati "twabimenye ko bagiye ku karere twanaganiriye nabo tubabwira ko amafaranga yabo habayemo ikibazo cy'iminsi mikuru ariko amafaranga yabo ari buboneke, barayabona nkuko twabivuganye, bitarenze saa tanu bamwe baraba batangiye kubona ubutumwa bugufi".   

Aba bakozi bazindukiye ku karere ka Nyabihu baje bavuga ko baberewemo ibirarane by’amafaranga agera ku mezi abiri, hari abaturutse mu mujyi wa Kigali, abaturutse mu ntara y’Amajyepfo, Amajyaruguru n’Iburengerazuba bagera kuri 400, ubusanzwe bahemberwa muri minsi 15.

Uretse ingaruka zirimo kuba hari abirukanwe mu mazu, gukererwa kohereza abana ku mashuri n’ibindi, hari n'abagaragaje ko ubu no kubona icyo barya bigoye bimwe mubyatumye bazindukira aha ku karere.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana/ Isango Star Nyabihu

 Jan 11, 2025 - 08:49