Ntibaritabira gahunda y'ingo mbonezamikurire kubera kubura ubushobozi

Hari ababyeyi bavuga ko batitabira gahunda yo kujyana abana babo mu ngo mbonezamikurire kubera ubushobozi buke n’izindi nzitizi, bigatuma abana babo bakomeza kwandagara.

kwamamaza

Ingo mbonezamikurire z’abana zashyizweho mu Rwanda hagamijwe ko umwana akura neza mu gihagararo, mu bwenge, mu mibanire n’abandi, kandi uburenganzira bwe bukabungabungwa. Nyamara kugeza ubu hari ababyeyi batitabira iyi gahunda bitewe no kubura ubushobozi.

Umwe ati "iyo ujyanye umwana mu irerero bakwaka amafaranga y'ishuri hari n'imyenda yo kwigana n'ibindi bikoresho byo kwandikisha, njye nabuze ubushobozi bw'amafaranga". 

Undi ati "imyenda y'ishuri irishyurwa, amakara arishyurwa 1000Frw, indyo yuzuye ni 500Frw, harimo ababyeyi bayasaba batayafite, twebwe ababyeyi twari tuzi ko irerero ari iry'abana babakene batifite, twifuzaga ko ibyo bintu babikuraho bagafasha umuntu kuko amikoro ye ariko angana". 

 Diane Iradukunda, umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe kwita ku mikurire y’umwana, guteza imbere uburenganzira bwe ndetse no kumurinda ihohoterwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) aravuga ko niyo umubyeyi yaba adafite ubushobozi, hari ikindi yakora ariko umwana akabungabungirwa uburenganzira.

Ati "ku bijyanye n'uruhare rw'umubyeyi ni ntasimburwa mu mikorere y'ingo mbonezamikurire, nubwo haba hari ubundi bufasha leta itanga cyangwa abafatanyabikorwa umubyeyi aba agomba kugira nawe uruhare atanga kandi akanubaha na gahunda zikorerwayo, abo babyeyi bakwa amafaranga y'imyenda y'ishuri, amafunguro y'abana icyo dushishikariza nuko babanza bagakora inama bakabiganiraho, umubyeyi akwiye kumva ko agomba kugiramo uruhare rwe ahubwo bakumvikana uburyo rwa ruhare ruzatangwa". 

Mu bushakashatsi bwakozwe na NCDA bwagaragaje ko abana banyuze muri ECD mu 2013 na 2014 ubu bageze mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu wisumbuye, byagaragaye ko nta wigeze asibira cyangwa ngo ajye munsi y’amanota 70%.

Kugeza ubu 22% by’abana mu gihugu hose ntibaragerwaho na serivisi zitangirwa mu ngo mbonezamikurire, bimwe mu byatumye mu gukomeza kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu, mu ngengo y’imari ya 2024/2025, u Rwanda rwategenyije miliyari 357.8 Frw.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Aug 22, 2024 - 09:08