
Nta mpamvu z’urwitwazo zihari - Umujyi wa Kigali usubiza abahingaga imboga mu gishanga cya Rwampara
May 27, 2025 - 09:29
Bamwe mu baturage bahingaga imboga mu gishanga cya Rwampara mu murenge wa Nyamirambo bavuga ko bafite impungenge zo kurwaza bwaki, nyuma y’uko iki gishanga kiri gutunganywamo kigaterwamo ibyatsi.
kwamamaza
Mu gihe hakomeje gahunda yo gutunganya ibishanga mu mujyi wa Kigali, abari batunzwe no gukora ubuhinzi bw’imboga n’ibindi mu gishanga cya Rwampara kiri hagati ya Nyamirambo na Gikondo barataka inzara ishingiye ku kuba barahagarikiwe ibikorwa by’ubuhinzi, ibyo kurya bigasimburwa n’ibyatsi biri guterwamo.
Umwe ati “twari dufite imirima duhinga hano mu gishanga, tugahinga tukagemura mu isoko tukabona amafaranga yo kurya, tukabona ibidutunga ariko ubu no kurya ntabwo byoroshye”.
Ni impungenge Emma Claudine Ntirenganya, umuvugizi w’umujyi wa Kigali avuga ko zidafite ishingiro kuko aba babanje guteguzwa ku buryo bakagombye kuba barashatse ahandi bakomereza ubuhinzi, bagahigamira inyungu rusange.
Ati “abantu bahinga imboga mu gishanga bari abahinzi b’umwuga, uyu munsi kugirango uvuge ngo wategujwe imyaka 2 ko iki gishanga utazongera kugikoresha ukavuga ngo abana bawe bahise bicwa na bwaki waba urimo kurengera, abantu burigihe baba bashaka kuguma mu bintu bya leta”.
“Nta mpamvu z’urwitwazo zihari, umujyi wacu ufite icyerekezo kandi twese tugomba kubijyanamo, umuturage wese waba ufite ikibazo icyo aricyo cyose nyuma yuko hari gahunda z’inyungu rusange zamukuyemo yegera inzego z’ubuyobozi akabasobanurira ikibazo gihari tukamufasha kugenda muri ibyo bibazo yaba arimo uko byaba bimeze kose”.
Igishanga cya Rwampara ni kimwe mu bishanga 5 biri gutunganywa mu mujyi wa Kigali, biri ku buso bwa hegitari 408, birimo icya Gikondo, Rwampara, Rugenge-Rwintare, Kibumba n’igishanga cya Nyabugogo bikazahindurwa ahantu nyaburanga ho gusura gukorera imirimo y’ubucuruzi n’ibindi bitangiza ibidukikije, biteganyijwe ko bizasoza bitwaye miliyoni 80 z’amadolari ya Amerika.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


