Ngororero: Abarema isoko ry’amatungo mato barataka gusoreshwa ku itungo ryabuze umuguzi

Abarema isoko ry’amatungo mato rya Ngororero mu karere ka Ngororero barashimira isoko bubakiwe kuko ryabarinze kunyagirwa n’imvura ariko bakavuga ko barimo gusoreshwa ku itungo ryabuze umuguzi, bityo bagasaba ko bakoroherezwa rikajya risora ryaguzwe.

kwamamaza

Aba baturage barema isoko ry'amatungo magufi rya Ngororero riherereye mu murenge wa Kabaya akarere ka Ngororero, bavuga ko kuba ryarubatswe mu buryo bugezweho, byatumye batakinyagirwa nk'uko byari bimeze bagicururiza ku ba Pene ndetse ririnda amatungo yabo gutoroka rimwe akagongwa n'imodoka kuko ryaremeraga ku muhanda.

Gusa aba baturage bavuga ko amatungo bazana kugurisha muri iri soko rya Ngororero, hari igihe atagurwa maze bagasoreshwa, ubwo bayagarura ubutaha n'ubundi akongera agasoreshwa. Bityo bagasaba ko bajya bayasorera ari uko bayagurishije.

Umuyobozi w'akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukunduhirwe Benjamine, avuga ko isoko ry'amatungo magufi rya Ngororero ryubatswe n'umushinga PRISM, ryagize akamaro gakomeye ku baturage ariko ngo rinatuma haboneka imisoro iva mu matungo ahacururizwa.

Ku kibazo cy'uko abazanye amatungo iyo ataguzwe basoreshwa, Visi Meya Mukunduhirwe, avuga ko bagiye kugikurikirana maze gikemurwe.

Ati "icyo kibazo cyuko umuntu ashobora kubazwa umusoro ku kintu kimwe kandi kitaguzwe turaza kugisuzuma dufatanyije n'abashinzwe gusoresha kuko ubundi umuturage atabonye umukiriya ntabwo yakagombye kongera gusora, turaza kugikurikirana kuko ntabwo twari tugifiteho amakuru".   

Isoko ry'amatungo magufi rya Ngororero ryubatswe muri 2022 n'umushinga PRISM wa Leta y'u Rwanda ku bufatanye n'ikigo mpuzamahanga IFAD ushyirwa mu bikorwa na MINAGRI, ryatwaye miliyoni 70 z'amanyarwanda.

Amatungo magufi acururizwa muri iri soko, ni inkoko, ihene n'intama. Muri ayo matungo harimo ayo abaturage baba barahawe n'umushinga yororotse, bakagurisha kugira ngo biteza imbere.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Ngororero

 May 19, 2025 - 11:11