Kwibuka31: Urubyiruko rwo mu karere ka Ngoma ruvuga ko amateka yaranze u Rwanda rwigishwa atuma rubana rutishishanya

Urubyiruko rwo mu murenge wa Mutenderi mu karere ka Ngoma, ruvuga ko ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'inyigisho bahabwa na MINUBUMWE, aha hose bahakura ubumenyi ku mateka yaranze u Rwanda, bigatuma babasha kubana neza na bagenzi babo nta kwishishanya, kugira ngo bubake igihugu cyabo.

kwamamaza

Bamwe mu rubyiruko bo mu murenge wa Mutenderi mu karere ka Ngoma, bavuga ko ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bigiramo amateka yaranze u Rwanda, aho bagenzi babo b’urubyiruko bashutswe n’ubuyobozi bubi bagakora Jenoside.

Aba bavuga ko inyigisho bahabwa na Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu ndetse n’izo bakura mu bihe byo kwibuka, zibaremamo imbaraga zo kumva ko ari bamwe bakwiye gusenyera umugozi umwe.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie, avuga ko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye Abatutsi bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rukwiye kuyigiraho kugira ngo ruharanire ko ibyabaye bitazongera ndetse rukanigira ku ngabo zaho ari iza RPF-Inkotanyi, mu rwego rwo gukomeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Ati "iyo twibuka tugaya abo bose bahekuye u Rwanda ariko tukanashimira byimazeyo ingabo zari iza RPF - Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikabohora u Rwanda rwari mu icuraburindi rukongera kubona umucyo, rubyiruko nimwe Rwanda rw'ejo amateka yacu muyigireho, muharanire kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyacu, mukomeze inzira y'umwe bw'abanyarwanda mwatangiye".     

Kugeza ubu mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mutenderi mu karere ka Ngoma, haruhukiyemo imibiri y’Abatutsi igera ku 4514, baturutse mu bice bitandukanye bigize uyu murenge. Aha mu murenge wa Mutenderi, ninaho hatangirijwe icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Ngoma

 Apr 9, 2025 - 12:00