Ngoma: Bahangayikishijwe n'ikibazo cy'ubujura bukomeye bw'urutoki.

Abatuye mu murenge wa Rukira wo mur'aka karere bahangayikishijwe n'ikibazo cy'ubujura bw'ingufu bukorerwa muri uwo murenge, aho kur'ubu nta muturage ukirya igitoki akivanye mu murima we kubera abajura. Bavuga ko n'inzu zimenwa ku manywa yihangu bagatwara ibirimo. Ubuyobozi bw'umurenge wa Rukira bwemera ko ubujura  buhari ariko burimo guhangana nabwo binyuze mu guhugura abacunga umutekano mu midugudu.

kwamamaza

Abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubujura kivugwa mu murenge wa Rukira wo mu karere ka Ngoma. Bavuga ko cyatumye kuri ubu nk’ahantu hazwi ubuhinzi bw’urutoki bwateye imbere, nta muhinzi ukirya igitoki agikuye mu murima we kuko cyera umujura yagiteye imboni agahita akiba, umuhinzi agisahuranwa n’umujura.

Basaba ko ubujura bwafashe intera kuko bigeze naho abajura basigaye bamena inzu ku manywa yihangu nuko ibirimo byose bakabipakurura bakabitwara.

Umusaza waganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati: “uyu munsi bantwaye kimwe, ndetse baherutse kuntwara ibitoki bine, ubu nsigaye mpaha igitoki kandi narimfite urutoki! Hari ubwo biba mu ijoro, inzu zo bazimena ku manywa yihangu twagiye gukora.”

Undi yunze murye, ati: “ ikibazo dufite muri uyu Mudugudu wa Rurama na Mudugudu arakizi! Ikibazo cy’abajura kiraturembeje kuko njyewe bamenye inzu yanjye, bayirangaje hose! Babitwaye mu kanya ntariyo, umugore yari yagiye kwa muganga, nanjye nagiye ku kazi, abana bagiye ku ishuli.”

Abaturage bo mu murenge wa Rukira basaba ubuyobozi kubakiza abajura byibura bakajya bafatwa bagakatirwa kuko amaherezo ubujura bw’ibitoki buzatuma iki gihingwa gicika kikaba amateka muri uyu murenge.

Umusaza yagize ati: “Turasaba ko niba umujura bamujyanye ntibongere kumugarura kuko iyo bamugaruye bimera nkaho avuye mu ishuli, yewe ntacyo aba amariye leta, bajye bamurekerayo, bamukatire 0.”

Undi ati: “Turasaba ko inzego z’umutekano zadufasha zikadukemurira ikibazo cy’ubujura.”

Kuri iki kibazo, Buhiga Josue; umuyobozi w’umurenge wa Rukira, nawe yemera ko buhari kuko bahora bakira ibirego by’ababibwe ndetse n’abafashwe.

Avuga ko bafashe gahunda yo guhugura abacunga umutekano mu midugudu kugira ngo bongere imbaraga mu gucunga umutekano.

Yagize ati: “Twashyizeho gahunda yo guhugura …kugira ngo tubibutse inshingano zo gucunga umutekano mu Mudugudu. Uyu munsi twashyizeho gahunda yo kugenzura uko amarondo akorwa mu Midugudu yose, twabagejejeho gahunda y’ibigenderwaho muri gahunda y’Umudugudu utarangwamo icyaha, buri Mudugudu ufite criteria tugomba kugenderaho tubasuzuma. Turizera ko bizagenda neza, nta bujura navuga ko bukabije muri Rukira.”

Abahinzi b’urutoki bo mu Murenge wa Rukira bagaragaza ko batakigurisha ibitoki byeze nkuko byahoze, ahubwo babitema bitarera kubera gutinya abajura bakomeje gukaza umurego mu mirima y’urutoki yaho.

Bavuga ko ibyo bishobora kuzatuma uyu murenge wa Rukira utazongera kuza mu myanya ya mbere y’ahantu hava umusaruro mwinshi w'ibitoki.

@Djamali Habarurema/Isango Star-Ngoma.

 Jun 14, 2023 - 12:56