
Nemba: Umugabo akekwaho kwica umugore we amukubise agahita atoroka
Jan 21, 2026 - 19:23
Abatuye mu kagari ka Rushara mu murenge wa Nemba baravuga ko batunguwe no gusanga umugabo yakubitishije umugore bashakanye Fer à beto n'umuhini bikamuviramo gupfa. Polisi y'u Rwanda ikorera mu ntara y'Amajyaruguru yabwiye Isango Star ko uyu mugabo bikekwako yishe umugore we yatorotse ariko ikomeje kumushakisha. Yasabye abaturage gutanga amakuru mbere ku miryango ibana mu makimbirane
kwamamaza
Abatuye mu kagari ka Rushara bavuga ko inkuru y'urupfu rw'umuturanyi wabo, Nyakwigendera Nyirahagenimana, wari uri mu kigero cy’imyaka 30, bivugwa ko yishwe n'umugabo bashakanye, babimenye nyuma yuko yari yamukubise agahera mu nzu bikekwa ko yamukubitishije Fer à beto numuhini.
Umwe yagize ati:" Bamukubise umwuko munini baranamufotoye na aka fer à beto barapimye nuko basanga n'imyenda irimo amaraso biri munsi y'igitanda, niho RIB yabikuye."

Undi ati:"Mbese yaramukubise birenze, kugeza ubu ntituramenya n'ibintu yamukubitishije kuko umubiri wose wari ibisebe, cyakora umutwe niwo wari muzima. Ubwo bamujyanye I Ndongozi biranga bamujyana I Butaro, ubwo mugenzi wacu yaduhaga amakuru y'uko bimeze nabi. Ubwo arongera araduhamagara ko bageze mu Ruhengeli, ati ariko nta kigenda. Amaze gushyiramo umwuka rero barabitumenyesha."
Uretse kuba uyu muryango wabanaga mu makimbirabe yakomokaga ku businzi bw'umugabo, ngo yazaniraga undi mugore kuri nyakwigenda ariko imiryango ikababwira ko bizashira.
Umwe yagize ati:"Kuko twaganiraga, ku makimbirane yabo ngo hari nubwo yamuzaniragaho umugore mu rugo, ati njye ngaceceka. Ati njye nubwo nasasa hasi naryama."
Undi asubiramo inkuru ya Nyakwigendera, yagize ati:" tukaba turi kurya nuko akaba arambwiye ngo ubwo nawe uri umugore! Nkaba ndabundamye, akaba igihe ahise ampuragura."
Arongera "Ati ariko iyo avuze mpita niruka. Yarambwiye ngo urugo rurananiye nuko mujyana ku ruhande ndamubwira nti mukobwa wanjye va ku nzoga urebe ko hari icyo bitanga. Ayivaho! Umugabo akaza akansanga mu rugo nkabagira inama bakongera bagataha. Ntabwo yavaga mu nzu ngo atangeraho kuko twabaga mu rusengero rumwe."

IP Ignace Ngirabakunzi, Umuvugizi wa Polisi yu Rwanda mu ntara y'Amajyaruguru, yabwiye Isango Star ko uyu mugabo bikekwako yishe umugore we yahise atoroka, ariko ubu ari gushwakishwa. Yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe y'ingo ziri mu makimbirane.
Yagize ati:" Twahamagawe n'abaturage ko hari umugabo ukubise umugore, turatabara dusanga ucyekwaho gukora icyaha yatorotse. Ubwo abaturage bafatanyije bihutana uwakorewe icyaha kwa muganga ,kubw'amahirwe make agize yitaba Imana. Ucyakwaho icyaha yatorotse ariko ku bufatanye n'izindi nzego arimo arashakishwa, habe haboneka ubutabera."
Amakimbirane yabaye intandaro y'urupfu rwa Nyakwigendera yaterwaga n'ubusinzi ku buryo byageze aho ata umugabo akajya kwikodeshereza ariko imiryango yongera kubunga barasubirana kugeza ubu batandukanyijwe n'urupfu.
@Bizimana Emmanuel/ Isango Star - Amajyaruguru.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


