
Ndagushimira cyane: Perezida Kagame, yashimiye byimazeyo Dr. Ngirente Edouard
Jul 25, 2025 - 13:12
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yashimiye byimazeyo Dr. Ngirente Edouard wasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe yari amazeho imyaka umunani.
kwamamaza
Yagize ati: Twakoranaga neza ku buryo najyaga mutera urubwa. Ngahera ku izina rye ngo ngire nte? nkamubwira nti: 'Ba Minisitiri w'Intebe, ugire utyo!' Hanyuma agahera aho abigira atyo nyine."
"Ndagushimira cyane rero, kandi ndagira ngo byumvikane ko abahinduriwe imirimo n'abatahawe indi buriya irahari, irabategereje, birahinduka gusa ariko ntabwo birangirira aho."
Dr. Ngirente yahawe inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe ku itariki ya 30 Kanama 2017, asimburwa na Dr. Justin Nsengiyumva wari Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, ku wa 23 Nyakanga, 2025.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


