Musanze:Ubwumvikane buke bw’abigisha gutwara ibinyabiziga n’abayobozi b’ibigo byahagaritse ikorwa ry’ ibizamini

Ikorwa ry’ibizamini kubakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga byari byahagaritswe n’ubwumvukane buke bw’abigisha gutwara imodoka ndetse n’abayobozi b’ibigo abanyeshuri bizemo. Ni ubwumvikane bushingiye ku mafaranga. Icyakora Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buvuga ko bugiye gukurikirana impamvu z’iki kibazo ariko nk’umuhuza.

kwamamaza

Havutse imvururu hagati y’abigisha imodoka ndetse n’abayobora ibigo bigishirizamo. Ubwo bageraga kuri site y’ikizamini, ba nyir’imodoka zigishirizwamo abanyeshuri,  ari nazo zifashishwa muri ibyo bizamini, banze kumvikana ku mafaranga ibihumbi icumi yongerwaga kuri buri munyeshuri, nuko bituma ikizamini gisa n’igihagaze kubera uko bitumvikana.

Umwe yagize ati: “nkuko nawe ubibona ikizami cyatinze, ubu saha iyi twe twari twahagaritse imodoka zacu. Ikizami cyagatangiye saa moya, ubu amakoni biba byarangiye! Ni ukubera ko cyatinzeho amasaha abiri.”

 “ubu dategetse! Ngo ndavuze ngo…nta kindi urenzaho, nibyo uzayakatwa 10k kuri buri munyeshuli, ubwo niba ufite abanyeshuli 10 wakoresheje ku munsi ni inoti 100 ] 100 000Fr] ayijyane mu rugo iwe!”

Undi ati:” twaje tuje gukoresha abanyeshuli ibizami, bo uwabo nibo bahagaritse ikizamini! Baje baratubwira bati, hejuru y’amafaranga twanabakataga noneho n’andi yavuyeho mugiye kuzajya mugabana ibihumbi 10! Ibihumbi 10 muri uyu muryi ku muntu ufite urugo, uzi aho ibintu bigeze, ubwo ibihumbi 10 wabigabana bikakumarira iki?! ahubwo kora ibintu n’igihugu kizi. ANPAER ni association, ese igendera ku murongo w’amategeko y’igihugu cy’u Rwanda?”

Ibizamini byahagaritswe n’uko kutumvikana mugihe Polisi ikoresha ibizamini yari yahageze mu gitondo cyak are, ndetse n’abaje kubikora bazindutse.

Nyuma haje kwanzurwa ko ibizamini bitangira gukorwa, abari basinyishijwe umwe ku w’undi, bisaba ko hitabazwa izindi modoka zari hafi aho, mugihe hari n’izari zashyizwe ku ruhunde.

Gusa intandaro yuko kutumvikana yari amafaranga, noneho hiyongiraho na facture bavuga ko batemera kuko zitariho Tin number ndetse zitanagaragaza n’umubare w’amafaranga watanzwe, nk’uko babitangarije Isango Star.

Umwe yagize ati: “ fagitire turabona ari impimbano, ikindi…ntituzi aho bazikuye.”

Undi ati: “baza umunyeshuli amafaranga yishyuye! Iki gifagitire bamuhaye ngo ni 50 [50 000Fr], twebwe nk’abatangabuhamya ni ubusambo! Ntibigaragara se? “

Icyakora Jean Paul HABUMUGISHA, Umuyobozi wa A.N.P.A.E.R, avuga ko amafaranga yiyongereho ari ayo bateganya kuzubakisha ikibuza kigezweho. Gusa anavuga ko hashobora kuba harabayemo amakosa yo kutabyumvikanaho neza nabo bayakatata.

Ati: “Twabwiye abayobozi b’amashuli yabo ko babaganiriza bakababwira aho twenda kugana n’icyo ayo mafaranga babakata agamije.”

Yongeraho ko bagiye gukurikirana ibya mafacture atemewe atangwa.

 Ati: “ Ishuli ririshuza ukwaryo. Urugero niba ari Musanze driving school bakazana fagiture kandi bagomba gutanga fagitire [ facture] yemewe. Ahubwo abo ngabo nanjye wabambwira nkabikurikirana!”

ACP Boniface Rutikanga; Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, avuga ko bagiye gukora ubuhuza hagati yizo mpande zombi kugira ngo bidakomeza gukereza ikorwa ryibizamini.

Yagize ati: birumvikana ko bishobora gukerereza ibizamini ariko nanone bigomba kurindira kugira ngo mwarimu nawe aboneke. Kuba bitinda byo, abari kuri terrain turaza kubivugana nabo barebe icyo bakora babahuze. Kuko byanze bikunze ibyakorwa ni ubuhuza, nta kindi.

Kuba hari ubwumvikane buke hagati y’abayobora ibigo byigisha gutwara ibinyabiziga ndetse n’abarimu bigisha biri kugira ingaruka ku mikorere y’ikizamini zirimo gutinda gutangira. Harimo kandi kuba n’ababikora basa n’abari kubura uruhande bajyaho, haba kuwabigishije ndetse n’uwabakiye mu kigo cye.

Nimugihe ku ruhande rw’abagiye gukora ibazamini baba bujuje ibisabwa byose kugira ngo babikore, ariko kuba umwuka utameze neza ku ruhande rw’abafatanyabikorwa batanga imodoka zo kwigiraho ari nazo zifashishwa mu gukora ibyo bizamini.

Uko gushamirana kwiyongeraho kuba ugaragaje ibibazo abwirwa ko azirukanwa ku butaka.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Musanze.

 Oct 11, 2023 - 18:18