
Musanze: Umuhanda mushya ukomeje guteza impanuka, abawuturiye barasaba dodani
Mar 25, 2025 - 09:06
Abaturiye n’abanyura mu muhanda mushya uva ahazwi nko kuri KARISIMBI ukagera mu mu Kinigi barasaba ko washirwamo utugabanyamuvuduko (Dodani) kuko ukomeje kuberamo impanuka zikomeye. Ubuyobozi bw’umurenge wa Musanze buvuga ko buri gukora ubuvugizi mu zindi nzego ariko bunashishikariza abawukoresha kwitwararika mugihe biratakorwa.
kwamamaza
Umuhanda mushya wa kaburimo uturuka ahitwa kuri karisimbi mu murenge wa Musanze ukaboneza mu kinigi mu karere ka Musanze, abawuturiye n’abawukoresha bavuga ko ukomeje guteza impanuka kuko ntatugabanya muvuduka twa dodani bawushizemo.
Umwe muribo yabwiye Isango Star ko “n’umusibo ejo, moto yahakubitiye umwana bamujyanye ku bitaro! …hakunze kubera impanuka, ndibuka ko hamaze gupfira abantu 3. Ubwo rero mudukoreye ubuvugizi bakaba bahashyira nka dodane zimwe zigabanya umuvuduko, akajya kuhagera azi ko aragabanya, wenda byakoroha.”
Bavuga ko indi mpamvu itera impanuka harimo kuba umuhanda ucuramye kuburyo bitorohera n’ibice by’ahari amakoni, bigateza impanuka.
Basaba ko washyirwamo donani bitewe nuko ukomeje gutera impanuka nyinshi kandi zikomeye.
Umwe ati:“bisaba ko ruguru bashyiramo dodani, no hepfo bakazishyiramo. Ingaruka rero ni uko umuntu aturuka ruguru atarareba umuntu uturutse hepfo noneho yaba akase agahita agwa mu modoka, akagwa muri iriya rigole iri hariya. Hariya ruguru haracuramye cyane, noneho hari ukuntu aba ari gukata ari kujya kuri demarage, umumotari yaba ari kumanuka ugasanga biragonganye, impanuka irabaye. Badufasha kuko uracuramye cyane.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Musanze buvuga ko iki kibazo kandi buri kukiganira nubw’Akarere kugira ngo hakorwe ubuvugizi, uyu muhanda ushirwemo utugabanya-muvuduko. Icyakora bunashishikariza abawukoresha kwitwararirika mugihe bitarakorwa, nk’uko Twagirimana Edword, uyobora uyu murenge yabitangarije Isango Star.
Yagize ati: “twabikoreye ubuvugizi ariko mugihe bitaraba dushishikariza abantu kugenda bitonze kuko hari umuvuduko ugenwe abantu bagomba kugendamo.”
Abaturage bavuga ko umuvuduko wagenwe muri uyu muhanda ariwo ugenderwaho, ariko kubera ko uhanamye cyane, bituma abawukoresha barimo abanyonzi bakura ibirayi mu Kinigi bamanuka bakabura uko baganya ikigero cy’umuvuduko bagezemo, kubw’ abamahirwe make, bakagwa mu modoka impanuka zigakomeza gutyo,
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star- Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


