Musanze: No mu kinigi, ikiguzi cy’ibirayi kiri gutuma birya umugabo bigasiba undi!

Abatuye mu murenge wa KINIGI uzwiho guhinga ibirayi baravuga ko bahangayikishijwe n’ahazaza kuko mu mateka yaho aribwo babona ikilo cy’ibirayi mu murima cyigura amafaranga 700fr. Ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru buvuga ko hari impamvu zateye uko kubura kw’ibirayi zirimo n’izuba ryacanye cyane. Icyakora bunavuga ko ku bufatanye n’izindi nzego bari gushaka umuti w’ikibazo.

kwamamaza

Abatuye mu murenge wa Kinigi wo wa karere ka Musanze biganjemo abahoze bahinga ibirarayi, ababihabwa ku busa, ndetse n’ababiguze bigura  amafaranga 150 ku kilo, baravuga ko bumijwe no kuba mu mateka yaho aribwo bwa mbere ikilo cy’ibirayi kigeze ku mafaranga 700.

Aba baturage bavuga ko mur’iki gihe ibirayi biryarya umugabo bigasiba undi!

Umwe yagize ati:“twe turi kubona turapfa kuko nta kundi! Nonese njyewe namenye ubwenge ikilo tukigura kuri 250Frw ngo byahenze, tukagenda mu murima kuri 80Frw, none [ubu] nageze mu murima ngo nimutampa 720Frw nta birayi muravana aha!”

Umusaza uri mu kigero cy’izabukuru nawe yagize ati: “ dutunzwe n’iki…ibirayi ntitukibirya! Ni ukugenda tukagura utugori bakabetesha akawunga nuko akaba ariko turya! Ibirayi byarahenze, birikurya umugabo bigasiba undi!”

Umugabo ukiri muto nawe ati: “ugereranyije n’ubu, mbere ibirayi byabaga bihendutse, usanga ku isoko igiciro ari nka 200Frw kuri Kinigi, noneho ugasanga ugereranyije n’ubu, ubu ku isoko ikilo cy’ibirayi bibisi gihagaze kuri 700frw ku muntu uje kugura mu murima. Noneho wabigeza mu isantere ya Kinigi ugasanga 800Frw -850Frw, Musanze ho ni 1 000Frw nawe urabyumva!”

Kuba ibirayi bihenze ku masoko no mu murima muri aka gace gazwiho kubihinga, ababihinga ndetse n’abatuye mu kinigi bahoze barira ibirayi ku buntu nabo bemeza ko ubu kubirya bitakiri ibya buri wese.

Bavuga ko ubu bahangayikishijwe n’ahazaza kuko n’imbuto yo kubihinga isigaye ihenze.

Umwe ati: “nta cyizere kuko biragoye kuko ino ibirayi byarabuze kuko uri gusanga n’uhaturiye ntabyo ari kurya! Urebye ahantu ikirayi gihagaze uri gusanga kiri kungana n’inyama!”

Undi ati:“nabo barebe kure, barebe mu kirere kuko twabagemuriraga bakaduha amafaranga tukongera tugahinga ariko nabo bihangane ibiryo byabuze!”

Ikibazo cy’ibura ry’ibirayi cyanatumye ku masoko bihenda cyane. Ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru buvuga ko cyatewe nuko izuba ryacanye cyane ndetse n’ibihe bigahinduka.

Bunavuga ko kandi n’ababihinga babonye bizamutse cyane bakagurisha n’imbuto maze ibigega bigasigaramo ubusa.

Mu rwego rwo gushaka umuti w’ikibazo, ubuyobozi bw’iyi ntara buvuga ko bufatanyije n’izindi nzego, bari gushaka uko ibirayi byaboneka ndetse n’ababihinga bikabagirira akamaro, nkuko Mugabowagahunde Maurice; uyobora iyi ntara abivuga.

Ati: “ubundi twebwe twifuza ko umuturage agira inyungu, ibyo yahinze umusaruro we akawukuramo inyungu nyinshi zishoboka. Ariko kur’iyi nshuro biratandukanye!  Hari impamvu zibitera, kuba ibiciro by’ibirayi byarazamutse habaye izuba rikabije kuburyo ryatumye umusaruro wajyaga uboneka mur’iki gihe utarabonetse.”

“ Kinigi, nabo akenshi ibirayi biboneka mu kwezi kwa 10, ukwa 11, reka turebe ko nicyo gihe bizaba bihenze.”

“ twebwe nk’ubuyobozi ni ugukangurira abaturage kumenya kwibikira imbuto kuko akenshi usanga iyo ibirayi byazamutse nka gutya usanga bishimiye gutanga umusaruro wabo wose noneho kuzabona imbuto mu gihe gikurikiyeho bikabagora. Ariko ni ugufatanya rwese nk’inzego, tukareba uko n’umuguzi bimugeraho bidahenze.”

Si abatuye mu kinigi gusa bataka ibura ry’ibirayi mu mirima ndetse no gutambagira kw’ibiciro byabyo. Gusa ushobora kwibaza uko hirya no hino ku masoko yo mu Rwanda yabigemurirwaga bivuye mu kinigi bimeze! Mu shusho rusange y’igihingwa cy’ibirayi mu ntara y’Amajyaruguru ashyira Iburengerazuba, aho byera cyane mu turere twa Burera, Musanze na Nyabihu, haribazwa ku hazaza h’iki gihingwa muri ibi bice byasaga nk’ibyahashinze imizi.

Ubu hakaba hari kwitabazwa ibirayi biri guturuka mu bihugu birimo na Kenya.

@Emmanuel BIZIMANA/Isango Star - Mu kinigi - Musanze.

 Sep 11, 2023 - 19:16