Musanze: MINALOC yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kurangwa n’imyitware myiza.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu irasaba urubyuruko rw’abakorerabushaka kurangwa n’imyitwarire myiza mu bikorwa bakora hirya no hino. Ni mugihe uru rubyiruko ruvuga ko muri ibi bikorwa rukora byiganjemo ibizamura imibereho myiza y’abaturage rwiyemeje kubera abandi urugero.

kwamamaza

Imyaka 6 irashize urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu karere ka Musanze rusinyanye imihigo 21 mu mezi 6 n’akarere ka Musanze. Ni imihigo irimo guteza imbere imibereho, imyumvire no gufasha abaturage kuzamura imyumvire muri uwo mwaka umwe.

Kubana Richard;umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorera bushake muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, abasaba gukomeza gushyira imbere imyitwarire myiza mugihe barigukora ibyo bikorwa byubaka igihugu.

Kubana ati:“Twifuza uru rubyiruko rufite indangagaciro, ikinyabupfura, umuco nyarwanda bagomba gusigasira…mbese ugasanga ni urubyiruko b’abakorerabushake babereye u Rwanda.”  

Kugeza ubu, urwo rubyiruko rwishatsemo ubushobozi rwubakira abaturage batanu batishoboye inzu zo kubamu, abandi babukira uturima tw'igikoni n’ubwihererero.

Uru rubyiruko kandi rwagize uruhare mu bikorwa byo guhangana n’abakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, gusubiza abana mu ishuri n'ibindi bikorwa bifite agaciro ka miliyoni zisaga 18.

Ni ibikorwa ruvuga ko bikomoka ku rukundo rw’igihugu. umwe yagize ati: “niba urugamba rwo mu ishyamba rwararangiye, noneho tugeze mu rugamba rwo gusigasira ibyagezweho, kurinda. Aho rero niho mpera kumva ko ngomba kurinda bya bindi bakuru banjye baharaniye….”

 Undi ati: “tubashishikariza kwirinda ibiyobyabwende, tukirinda ibibi byabyo…kugira ngo twese tugendere mu murongo umwe.”

Ramuli Janvier; Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, avuga ko ubu bwitange bw’urubyiruko bwafashije Akarere kwesa imihigo.

Yagize ati: “iyo mihigo bayikoze ku kigero gishimishije ndetse hari na bimwe bagiye bakora usanga birenze n’ibyo umuntu yarategereje, cyane cyane bijya muri wa murongo w’uko urubyiruko tubatoza umuco wo guhanga udushya.”

“Turashima ibyo bikorwa bakoze yaba mu bukungu, imibereho mwiza n’imiyoborere myiza…turabiha agaciro cyane kuko ni imihigo yabo ariko urasanga bidufasha nk’akarere guhigura imihigo twari dusanzwe dufite muri izo nkingi.”

Kugeza ubu, mu karere ka Musanze habarurwa urubyiruko rw'abakorerabushake basaga 8 600, bakaba biganjemo abarangije amashuri yisumbuye na kaminuza.

Guhuriza hamwe uru rubyiruko nk’abakorerabushake, hari abavuga ko byatanze umusanzu ukomeye mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

@ Emmanuel Bizimana/ Isango star-Musanze.

 Jan 24, 2023 - 13:23