Musanze: Komite y’umudugudu yambuye miliyoni 60 abibumbiye mu kimina

Hari abaturage bo mu murenge wa Busogo bari bibumbiye mu kimina baravuga ko bambuwe na komite y’umudugudu asaga miriyoni 60M z’amafaranga y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko bukomeje gukurikirana abatorokanye amafaranga y’abaturage kugira ngo babiryozwe.

kwamamaza

Abaturage mu mudugudu wa Kataboneka, mu kagali ka Kavumu,   bo mu murenge wa Busogo bavuga ko nyuma yo kwibumbira mu kimina bagamije kwiteza imbere, ubuyobozi bwa Komite y’umudugudu wabo ari nayo yayoboraga iri tsinda ikanacunga amafaranga yayo, bayishinja kurigisa agera kuri miriyoni 63.

Umwe mubari muri iryo tsinda yabwiye Isango Star, ko “uwo dushinja kutunyereza amafaranga ni komite, harimo Mudugudu. Kubera ko uriya mugabo, visi Perezida w’icyo kimina yabarebye mu mutwe abajyana miliyoni enye n’igice, nta ngwate abahaye.”

Undi ati: “ mu giteranyo mbumbe cy’itsinda, twari dufite miliyoni 67 ariko dukuramo izo uwo muvandimwe wacu, visi perezida yatorokanye, ubwo dumva twarasigaragana miliyoni zisaga 63. Zose twarazibuze. Twegereye komite baza kutubwira yuko dusigaje kugabana miliyoni 8. Twe nk’abaturage twaje kugira ikibazo turavuga tuti ‘ese none ko mudutangariza ngo hasigaye miliyoni 8, muri miliyoni zisaga 63, izindi zagiye hehe?’ Njyewe ndashinja komite kuko niyo twahaye umutungo wacu. ni kuvuga ko perezida wa komite ni mudugudu.”

“ikibazo twaje kugira, twatangije ibimina bya mituweli…mubyukuri byadutezaga imbere mu myaka ishize, ariko mur’uyu mwaka wa 2023, byaje kutugiraho ingaruka itoroshye cyane. twarashonje, rero twari twiteguye nuko tuzajya iminsi mikuru ariko ntitwabashije kuyibona. Ariko cyane cyane twavuga ko abayobozi banabigizemo uruhare.”  

Aba baturage bemeza ko ari igihombo cyasubije uyu mudugudu inyuma mu terambere. Basaba ubuyobozi kubafasha gukurikirana ayo mafaranga yabo yatorokanywe.

Umwe yabwiye umunyamakuru wa Isango Star, ati:“turasaba ubufasha buturutse ku bayobozi, ko mwabatugerezaho ayo makuru bakatuvuganira, natwe tukabona amafaranga. Umudugudu wasubiye inyuma cyane n’abaturage basubira inyuma kubera ko iryo tsinda ryari ridufitiye akamaro.”

Undi ati: “Twe turasaba ko mwatuvuganira, amafaranga yacu akaza kuboneka.”

NDAYAMBAJE Karima Augustin; Umunyamabanga nshingwabikorewa w’umurenge wa Busogo, avuga ko bakomeje gukurikirana abatorokanye aya mafaranga y’aba baturage.

Ati: “ ikibazo cyabaye ushinzwe umutekano, we yafashe imyenda aratoroka aragenda n’umugore we. Kugeza ubu,navuga ko bagiye ariko igihe cyose bazazira bazaryozwa ibyo bariye by’abaturage.”

Abaturage bavuga ko buri umwe mu bagize iryo tsinda bamutwaye amafaranga atari munsi y’ibihumbi 300 000. Bavuga ko ubu bari guhangana n’ingaraka z'icyo gihombo kuko benshi bari bayitezeho iterambere muri iki gihe.

Uretse bamwe batazi aho uwarigishije ayo amafaranga yarengeye, hari n’abagaragaza ko mbere ho gato y’uko mudugudu atoroka, hari abari bishyuwe.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Musanze.

 Jan 17, 2024 - 12:49