Musanze-Kimonyi: Barasaba gusimburiza amapoto ashaje agwa agahitana ubuzima

Hari abatuye mu murenge wa Kimonyi, mu kagali ka Birira, bavuga ko batewe impungenge n’amapoto y’amashanyarazi yashaje cyane, aho insinga zayo zikomeje guhitana ubuzima bw’abantu. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimonyi buvuga ko buri gukorana n’izindi nzego kugira ngo asimburwe.

kwamamaza

Impungenge zigaragazwa n’abaturage baziterwa no kuba aya mapoto yashaje cyane aherutse kugwa nuko insiga zayo zikica umwana.

Umubyeyi umwe yagize ati: “yarazi ko ntacyo bitwaye nkuko ibiti bisanzwe bigwa, umwana agiye akora ku rutsinga ahita ashya, ahita apfa.”

Bavuga ko bahangayikishijwe nicyo kibazo kuko aya mapoto yashaje akihagaragara.

Umwe ati: “ hari igihe bigwa ( amapoto) umuyaga wabaye mwinshi nuko abana bakereraho ugasanga bagize ikibazo, barahungabanye, bamwe ubuzima bwabo bukahagendera.”

Undi ati: “ ikibazo gihari ni icyo cyo kuba umuntu yahegera nuko ukumva nk’igipoto kiramukubise akaba yahura n’ibyo bibazo byose. Ubwo rero nk’ababyeyi bagira izo mbogamizi kuko iyo amapoto ashaje akaba yagwa, hari abanga kuba bahagera kandi bahafite imirima.”

Bavuga ko hari abirwanaho bagategesha ayo mapoto ibindi biti. Bashingiye ku kuba izo nsinga z’amashanyarazi ziteza impanuka, basaba inzego bireba kubafasha ayo mapoto yashaje cyane agasimbuzwa atarahitana ubuzima bw’abantu benshi.

Umwe ati: “ ikintu twasaba inzego zo hejuru ni uko ayo mapoto ashaje akwiye gusimbuzwa.”

Undi ati: “dukeneye ubuvugizi bakaza bakayasimbuza kuko ni ikibazo gikomeye cyane, twe twakifuje ko bikorwa ako kanya.”

KABERA Canisius uyobora umurenge wa Kimonyi, yemeza ko iki kibazo gihari ariko bari gukorana n’inzego bireba kugira ngo gikemuke mugihe n’agahunda ya Leta yo kuyasimbuza yatangiye.

Ati: “ hari amapoto yagiye asaza, ibyo byagiye bituma hari impinduka zigenda zibaho ku bantu bamwe, no kwiyongera kw’abantu batura bakenera umuriro. Ibyo rero biri muri porogaramu ya guverinoma y’u Rwanda, aho bagenda basimbuza amapoto ashaje amashya. Ikigo gishinzwe iby’amashyanyarazi, REG, hari aho batangiye, wenda nshingiye kuho nagiye mbibona aho nabanje kunyura hose bagiye basimbuza ayo mapoto.”

“ Ariko ku mushinga mugari w’umuriro uca muri aka Kagali ukomeza uzagera na Nyabihu, amapoto yose uko akurikirana hari ashaje agomba gusimbuzwa.”

Ikibazo cy’amashanayarazi ashaje cyane agenda ahirima agateza impanuka aha mu kagali ka Birira bemeza ko giteje impyngenge kuburyo hari n’abahafite imirima batinya kuhagera, ibyo ubuyobozi buhuriza ho n’aba baturage byuko kuyasimbuzwa byakihutishwa atarahitana abandi.

Emmanuel BIZIMANA isang0 star Kimonyi  mu karere ka MUSANZE.

 Jan 31, 2025 - 11:20