Musanze: Hatangijwe umushinga byitezwe ko uzateza imbere abagore n'abakobwa

Musanze mu ntara y'Amajyaruguru, abagore n’abakobwa babyariye iwabo batishoboye baravuga ko bikigoranye ko umugore wo mucyaro yikura mu bukene kuko hari abagihanganye no kuba mu kato ndetse no kubona aho bakura ibishoro. Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo buvuga ko bwiteze igisubizo cya bimwe muri ibi bibazo binyuze mu mushinga w’umufatanyabikorwa w’aka karere witwa AKWOS.

kwamamaza

Mu karere ka Musanze kimwe n'ahandi mu gihugu mu bice by’icyaro, hari abagore n’abakobwa babyariye iwabo bagaragaza ko bigoranye kwikura mu bukene. Ni ibishimangirwa na bamwe mu bahagarariye abandi mu byiciro binyuranye.

Umwe ati "imbogamizi z'imikorere ku mugore wabyaye abyariye iwabo, imbogamizi ziri mu muryango we aho avuka kutakira ikibazo cyo kuba yarabyaye, kugira imibereho ibasha ku mukura mu bwigunge".    

Binyuze mu mushinga uteza imbere umugore n’umukobwa binyuze muri siporo AKWOS, mu karere ka Musanze habereye inama ihuza ubuyobozi bw’akarere ka Musanze n’abandi bafatanyabikorwa bako yari igamije gutangiza indi gahunda yiyongera muri uyu mushinga yo guteza imbere umugore mu bukungu.

Neema Icyishatse ushinzwe porogarame muri uyu munshinga ati "ni porogarame twifuza ko izafasha cyane abadamu cyangwa abakobwa bagikora ubucuruzi buciriritse cyangwa batarabasha kwibumbira muri koperative kugirango bakore ubucuruzi bwemewe kandi bubabyarire inyungu hatarimo igihombo cyangwa se impanuka za hato na hato nkuko tujya tubibona ku bagore bakora ubucuruzi butemewe bukorerwa mu muhanda, muri iyi porogarame harimo kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bigo by'imari".      

Ni umushinga byitezwe ko uzakemura bimwe mu bibazo bikibereye ingutu bamwe mu bagore n’abakobwa babyariye iwabo bo muri aka karere ka Musanze.

Iyamuremye Jean Damascene, umuyobozi w’ishami rishizwe ubukungu mu karere ka Musanze ati "uyu mushinga uje ufite akamaro kubera ko turi muri gahunda yo gufasha kwiteza imbere, izatuma abantu bafite amikoro aciriritse bazamuka muri gahunda yo kuvuga ngo Mfasha kwifasha irahura cyane n'umushinga twamurikiwe na AKWOS".    

Iyi gahunda yo guteza imbere umugore mu bijyanye n’ubukungu, izibanda ku bagore n'abakobwa bakora ubucuruzi buciriritse, n'abatarashobora kwibumbira mu makoperative abateza imbere, iyi gahunda yo gufasha abagore n'abakobwa batishoboye kwikura mu bukene ije yiyongera kuzindi gahunda za leta zitandukanye zifasha abatishoboye kwikura mu cyiciro kimwe bakajya mukindi binyuze mu cyiswe Graduation.

Inkuru ya Emmnuel Bizimana / Isango Star Musanze

 Nov 8, 2024 - 09:01