
Musanze: Baratabariza umuntu watobotse umubiri usohokamo amagufwa wabuze ubushobozi bwo kwivuza
Nov 25, 2024 - 14:30
Musanze mu ntara y'Amajyaruguru, hari abaturage batabariza umuntu warwaye uburwayi bw’amayobere butobagura umubiri we amagufwa akamusohokamo yaramunzwe.
kwamamaza
Nsengiyumva Marry Jeanne ni umubyeyi ucumbikiwe n'abagiraneza mu kagari ka Cyivugiza mu mudugudu wa Rugarama, acumbikanye n’umwana we Ishimwe Gervais ufite imyaka 17.
Gervais amaranye ubu burwayi imyaka irenga 8, ubu burwayi bwababereye amayobera butuma atobagurika umubiri amagufwa akumusohokamo yaramunzwe, nkuko bigaragara.
Marry Jeanne avuga ko muri iyo myaka umunani mu bushobozi yari afite yamuvuje ahashoboka kugera aho bushize ubu akabura n’ubushobozi bwo kumugeza ku bitaro, ubu Isimwe akaba atagishoboye kwikura aho ari.
Insimburangingo y’icyuma bamushyize mu maguru ubu nayo isa niyasohotsemo kuko umureba nayo uba uyirebesha amaso. Ishimwe avuga ko ubu afite ubwoba bw'uko amagufwa azamushiramo.
Ati "mfite ubwoba ko amagufwa ashobora kuzanshiramo, ubu burwayi bwambujije kwiga bumbuza kubaho neza nk'abandi".
Abaturanyi b'uyu muryango bo bavuga ko bamufashije mubushobozi bwabo ariko bakabona ko budahagije bagasaba Leta ko yamufasha kuko nabo impungenge ni zose.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyange bugaragaza ko iki kibazo butari bukizi, tunyuze ku muyobozi w’umusigire w’umurenge avuga ko bagiye kugishakaho amakuru gusa avuga ko umuyobozi nyirizina w'umurenge warangije ikiruhuko ariwe uri mu mwanya mwiza wo kukivugaho.
Bwana Vedaste Tuyisenge, uyubora uyu murenge wa Nyange nawe avuga ko agiye kubanza kugishaho amakuru neza.
Mu myaka 8 Marry Jeanne amaze arwaje uyu mwana we, avuga ko habaye kubanza gutinda kumuvuza mu mpamvu avuga ko byatewe n’ubushobozi kuko yamaze igihe kirenga umwaka asaba icyiciro.
Muri Cyivugiza mu mudugudu wa Rugarama acumbitse, acumbikiwe n’abagiraneza munzu y’icyumba bamutije bitewe nuko ntabushobozi yabona bwo kuhishyura.
Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Musanze
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


