Musanze: babangamiwe n’inganda ziconga amabuye ziri mu ngo zibica amatwi

Hari abaturage batuye mu Murenge wa Kimonyi bavuga ko batangiye kugerwaho n’ingaruka zirimo no gupfa amatwi baterwa n’inganda ziconga amabuye ziri mungo. Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko bwatangiye gukurikirana aho izo ndanda ziri kugira ngo zijyanwe mu cyanya cyazigenewe.

kwamamaza

Iyo ugeze muri metero zitarenze icumi gusa uturutse ku ruganda ruconga amabuye mu kagali ka Buramira, mu murenge wa Kimonyi wo mu karere ka Musanze, uba wageze mungo z’abaturage.

Abaturiye uru ruganda bavuga ko batangiye guhangana nizo mbogamizi mu myaka 3 ishize kandi ko byatangiye kubagiraho ingaruka zirimo no gupfa amatwi.

Umuturage umwe yagize ati: “yarafite amatwi mazima ariko noneho muri iyi minsi akavuga ngo ntari kumva neza kubera biriya bintu biba biri kumusakuriza iruhande. Urabona ninko muri metero 20 kugira ngo ugere mu rugo. Ubu yarapfuye ntabwo yumva neza.”

Undi ati: “ numva zaranyije amatwi n’ubwenge buri kuyoba. Keretse unyegeye, njyewe ntabwo nakumva!

Ibi kandi bishimangirwa n’ubuyobozi bwo mu nzego zibanze uru ruganda ruhereyemo.

MANIZABAYO Jack; ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Ruhinga, yagize ati: “ hari abatumva bakabura kujyayo kubera urusaku, niyo haba ari umuganda nuko ntibaboneke kubera ko uruganda rwabasakurije.”

Bose basaba ko uru ruganda rwakimurwa rukajyanwa mu cyanya cy’inganda, aho izindi ziba, cyane ko uretse n’abaturage n’abayibozi baha batazi nyirarwo.

Umwe yagize ati: “turasaba ko baruhakura rugasanga izindi nganda aho ziba.”

MANIZABAYO, ati: “inzego zidukuriye zabikurikirana nuko rukajyanwa aho izindi ziba. Naho twebwe inzego zo hasi ntabwo bushobozi dufite bwo kurukuraho, cyane ko tutazi nuko rwaje.”

Isango Star yabashije kumenya nyiri uru ruganda ariko ntiyashaka ko imyirondoro ye ijya ahagaragara. Bigorana cyane kandi, ku murongo wa telefoni, yavuze ko agiye kwegera abo birigiraho ingaruka.

Yagize ati: “ ubwo turabegera kugira ngo tuvugane nabo nuko turebe ingamba twafata turi kumwe n’ubuyobozi bw’Umudugudu. Amazina urambabarira ntabwo ndibuyaguhe!”

Icyakora NSENGIMANA Cloudien; umuyobozi w’akarere ka Musanze, avuga ko kimwe n’izindi nganda ziri mu ngo z’abaturage mu mirenge imwe n’imwe igize Akarere ka Musanze, batangiye gahunda yo kuzohereza mu cyanya cyahariwe inganda. Yavuze ko bagiye guhera kuri uru.

Yagize ati: “ariko birashoboka ko haba hari abakigumye mu masambu yabo kuko abenshi usanga bakorera mu masambu yabo cyangwa se mu butaka baguze n’abaturage. Turaza gukurikirana turebe muri ako kagali ka Buramira. Ariko nahoze mvugana na Gitifu wa Kimonyi kugira ngo ankurikiranire niba hari inganda zihari nuko nazo azisabe ko bajya gukorera mu cyanya cy’inganda kuko n’abandi ariho bagiye gukorera.”

Abaturiye uru ruganda kandi banagaragaje izindi mbogamizi bahanganye nazo zirimo kuba amazi bakoresha aba yamaze kwanduzwa narwo, kuba abana bavuka muri iyi miryango badashobora gusubira mu masomo kubera urusaku rwinshi, ndetse abakuru n’abato bakaba bagorwa no gusinzira.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star -Musanze.

 Feb 11, 2025 - 10:22