
Musanze: Amakimbirane yatumye umugore aruma igitsina cy'umugabo we
Nov 4, 2025 - 18:41
Umugabo wo mu kagari ka Ruhengeri mu murenge wa Muhoza arataka guhohoterwa n’umugore we, nyuma y’uko umugore amurumye akamukomeretsa igitsina. Ibi byazamuwe n' ikibazo cy’amakimbirane ari muri uyu muryango, aho umugore avuga ko nawe asanzwe ahohotetwa n’umugabo we, akamushinja kumukoresha imibonano mpuzabitsina amuziritse.
kwamamaza
Umuryango uvugwa mo aya makimbirane usanzwe utuye mu mu mudugudu wa Kabaya mu murenge wa Muhoza mu karere ka MUSANZE. Ubwo umunyamakuru w'Isango Star yageraga mu rugo rwabo, umugabo yavuze ko kurumwa ku gitsina byakomotse ku kuba yasabye umugore we ku muhindukirira ubwo bari mu buriri, aho kugira ngo yumve ukwifuza kwe ahubwo agahita amuruma ku itama agakomereza ku gutsina, arinaho yababaje cyane.
Umugore we ntahakana gukora iki gisa no kwishahurira umugabo, avuga ko yabitewe n’uburakari yatewe n’imyitwarire y'umugabo yita idahwitse mu kunoza amabanga y’abashakanye.

Akimara kubona akomerekejwe, umugabo yahise yihutira kujya kwa muganga maze baramupfuka.
Icyakora nyuma yo kugera mu rugo rwabo, umuyobozi w'Akagari ka Ruhengeri, MUKAMUSONI Jasmine, yabwiye isango Star ko bari gushaka umuti urambye w’amakimbirane umugabo n'umugore bafitanye.
Aba bafitanye abana batatu, aho umukuru muri bo afite imyika 13 ndetse umuto akaba afite imyaka 4, kandi babana mu buryo byemewe n'amategeko, ariko abaturanyi n'ubuyobozi bw'Umudugudu bahamya ko basanzwe babana mu makimbirane adashira.
(Ntabwo twakoresheje imyirondoro y'abavugwa mu nkuru kubera umutekano wabo n'abana babo.)


@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Ruhengeri mu karere ka MUSANZE
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


