
Musanze: Abamotari barasaba ko ibiciro bya kasike nshya zigezweho bitabahenda
May 22, 2025 - 11:33
Abakora umurimo wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto mu karere ka Musanze barishimira ko bagiye kwegerezwa ingofero z’umutekano (kasike) zigezweho. Ariko basaba ko ibiciro byazo bitazahenda kugira ngo buri wese azabashe kuzibona.
kwamamaza
Abamotari bavugako kasike basanzwe bakoresha zigura ibihumbi 20, bagasaba ko n'izi zigezweho zagura ayo cyangwa ufite isanzwe akaguranirwa.
Umwe ati:" Niba naguraga kasike kabiri mu myaka ibiri, izi niba zikomeye koko tukaba twazigura rimwe mu myaka ibiri byaba ari byiza ndetse yaba inyungu kuri twe. Ariko ibiciro ntibabishyire hejuru kandi zikaboneka ku buryo bworoshye."

Undi mumotari ati:" Zidahenze zikaba zagura nk'izi dusanganwe byaba byiza. Cyangwa mwadukorera ubuvugizi noneho ufite isanzwe akaba yagenda bakamuhindurira nabyo byaba byiza."
Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ivuga ko iri gukorana n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo izi kasike zigezweho zigere ku bamotari benshi, ndetse hakaba hanarebwa uko zaba zihendutse nk’izisanzwe zisanzwe ziboneka ku isoko.
Iyi Minisiteri isaba abamotari kugura izi kasike ku bwinshi, kugira ngo zizanwe ari nyinshi ndetse bigire ingaruka ku kiguzi cyazo.
Icyakora ivuga ko izegera abafatanyabikorwa bazikura hanze kuba bagabanya ibiciro, nibura bikaba byakwegera izisanzwe ku isoko.

@Emmanuel BIZIMANA / Isango Star - Musanze
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


