
Musanze: Abahawe amazu batishoboye bahangayikishijwe no kuyasoreshwa
Apr 18, 2025 - 11:34
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 batishoboye batujwe mu mudugudu wa Kiryi baravuga ko bahangayikishijwe no gusoreshwa amazu batujwemo kandi nta bushobozi bagira. Ubuyobozi bw'akarere ka Musanze buvuga ko buri gusuzuma iki kibazo kuko bitumvikana guha inzu umuntu utishoboye agahabwa n'umutwaro wo kuyisorera.
kwamamaza
Imiryango itishoboye y'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994, yatujwe mu mudugudu wa Kiryi uherereye mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, ivuga ko ihangayikishijwe naho izakura imisoro irikwishyuzwa ku butaka aya mazu bahawe yubatsweho.
Umwe muribo yabwiye Isango Star ko" badusoresha tukayakura he no kurya turya ku ...? Icyo nzi ni uko bavuga ko imisoro igenda yiyongera, ubwo rero ntituzi ibyo bazatubwira -niba bazaza kudusoresha, niba batazaza ntawe ubizi."
Undi ati:" baraje baratubwira ngo tujyane ibipapuro by'ubutaka, tubihereza abayobozi ba Mwamini."
"baraje baratubarura none hari umuntu watubwiye ngo imisoro iri kwiyongera kandi nta buahobozi dufite bwo kwishyura iyo misoro. Ntaho dufite twahinga n'imboga ngo tujye kuzigurisha. Nta kintu dukora kuko urabona turi abakecuru. Ukuntu rero tuzabona amafaranga yo kwishyura,sinzi uko bizagenda! Mfite impungenge z'uko bazaza bakatubarira imisoro myinshi tudafite, icyo bazadutegeka nibo bakizi, twe ntabwo tukizi."

Basaba ko bafashwa bagakurirwaho iyo misoro, cyane ko nta handi bagira ho gukura ubushobozi.
Umwe ati:" Leta ihora ari inyembabazi, batugiriye imbabazi nkuko n'ubundi badutuje badufiriye urukundo, badukuriraho iyo misoro.:
Undi ati:"icyifuzo ni uko badusonera kuko nta buahobozi dufite bwo gusora."
Icyakora umuyobozi w'akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, KAYIRANGA Theobale, avuga ko bari gusuzuma iki kibazo. Avuga ko bitumvukina neza uko utishoboye wahawe inzu yikorezwa n'umutwaro wo kuyisoreshwa.
Ati: "noneho umushyireho n'umutwaro wo kujya kwishyura umusoro kandi atishoboye! Birimo kwigwaho rwose, ndabizi ko dossier yabo bayanditse, n'ejo hari ubo twabiganiriyeho. Ndabizi ko abo mu Murenge wa Muhoza dossier yabo yahageze, turimo kuyigenzura kandi iyo bigaragaye ko abantu badafite ubushobozi bwo kugira ngo babashe kwishyura umusoro ...aho nta mpungenge zirimo rwose, dossier yabo irikwigwaho...."
Iyi miryango itishoboye yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994, yatujwe muri uyu mudugudu mu mwaka w'2007. Bavuga ko batewe impungenge nuko uko imyaka igenda ihita imisoro ikomeza kwiyongera mugihe n'iyabanje batarabona ubushobozi bwo kuyishyura.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - i Kiryi mu karere ka Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


