Musanze: Abagenzi ba Musanze-Kinigi barinubira kugenda bacigatiye n’imitwaro iremereye.

Abagenda mu modoka rusange zitwara abantu ku murongo wa Musanze-Kinigi barinubira kugenda bacigatijwe imitwaro iremeye kubera kubatwarana n’ibintu. Ubuyobozi bwa Komoperative ishinzwe gutwara abantu muri aka karere buvuga ko bugiye guhagurukira abashoferi bagikora amakosa nkayo.

kwamamaza

Imodoka rusange zitwara abantu mu muhanda Kinigi- Musanze akenshi usanga zuzuyemo imizigo kuburyo abantu kuzigendamo ari ukwirwanaho nkuko bigaragara kubahagenda.

Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, ubwo yageraga ahari umurongo w’imodoka Musanze Kinigi, umugenzi umwe yagize ati: “ nonese se ndicara hehe? Undi ati: “ icara kuri ibyo birago nyine!”

Abaturage bavuga ko ibyo babyinubira cyane kuko hari ubwo babura aho bagenda bagasigara, mugihe abandi bagenda bacigatiye iyo mitwaro ndetse n’ibindi.

Umubyeyi umwe ati: “zirikuzura noneho umuntu akabangamirwa n’umuzigo nuko bakabura uko  bagenda! Ibyo ntabwo ari byiza kuko byakabaye byiza wenda imizigo bayishakira indi modoka yajya itwara imizigo, noneho abantu bakagenda bisanzuye, batabangamiwe.”

Undi ati: “ibishoboka ubona ko bari guhagikiriza. Ariko ibisanzwe ni ukuvuga ko nta hagenda imitwaro zigira, nicyo kibazo! Ari ufite matelas ayiguze I Musanze bareba uko iza hejuru y’abagenzi.”

“turagenda noneho twagera mu nzira ugasanga ukikiye umugabo [mukuru] bavuze ngo barashyiraho abantu bake noneho ugasanga tubaye abantu batanu! Njyewe ntabwo natinya kubivuga kuko ntacyo bazantwara! Noneho usanga akazigo ufashe …bakavuga ngo kishyure 500F!”

Abaturage basaba ko inzego bireba zahagurukira iki kibazo, kuko kubacigatiza imitwaro ari ukubahohotera.

Umwe ati: “nibakurikirane abaturage barebe ko turi guhohoterwa! Nk’ababishinzwe badukorera ubuvugizi noneho imodoka zikajya zitwara abagenzi, abafite imizigo bakabashakira imodoka bagenda nayo.”

RWAMUHIZI Innocent; umuyobozi wa Musanze Tranport Cooperative, avuga nubwo umukobwa aba umwe agatukisha bose, ariko atari abashoferi benshi babikora. Icyakora avuga ko bagiye guhagurukirwa.

Ati: “ibyo nabifata nk’umukobwa uba umwe agatukisha bose kuko ashobora kuba yaratwaye nk’umufuka agashyiramo n’abantu! Mubyo dushyizwe no muri contract n’umushoferi harimo kutavanga abantu n’ibintu. Ikosa ryo gutwara abantu n’imizigo ubwabyo nubwo atari twe , na Polisi irabihanira.”

“ icyo twakora tukimara kumva ko bihari ni uko nta modoka yemerewe gusohoka itwaye abantu harimo n’imizigo. Abagenzuzi [supervisor ] dufite  bari mu muhanda no ku muryango no muri gare hose barimo.”

Umuhanda wa Musanze-Kinigi washinzwemo imodoka zitwara abagenzi kubusabe bw’abaturage nyuma yuko bari bagaragaje ko bigoye kubonamo imdoka. Gusa hakomejwe kwibazwa niba imodoka basabye ngo zibafashe kunoze ingendo zihitiramo gutwara imitwaro maze abenshi mu bagenzi bagasigara. Hibazwa kandi ikizakorwa kugira ngo umugenzi agende mu modoka atuje nkuko ahandi bigenda.

Icyakora na bene izo modoka bagaragaza ko zwangizwa cyane n’imitwaro, aho bisaba gutanga umucyo kuzemerewe gutwara ibintu ndetse n’izitwara abantu.

@Emmanuel BIZIMAMA/ Isango Star- Musanze.

 Jul 10, 2023 - 10:06