Adel Amrouche yareze ferwafa muri FIFA

Adel Amrouche yareze ferwafa muri FIFA

Perezida wa FERWAFA yemeje ko Adel Amrouche yareze Ishyirahamwe ry'umupira  wamaguru mu Rwanda (ferwafa) muri FIFA

kwamamaza

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yemeje ko umutoza w’Umunya-Algeria Adel Amrouche wahoze atoza Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, yareze iri shyirahamwe muri FIFA avuga ko yirukanwe mu kazi binyuranyije n’amategeko, ibi yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa  mbere, aho Shema yavuze ko uru rubanza rwatangiye gukurikiranwa mu nzego z’ubutabera za FIFA, aho Amrouche asaba ko ikibazo cye gisuzumwa Yagize ati:

“Amrouche yaratureze, avuga ko yirukanwe bidakurikije amategeko ariko turi gukurikirana buri cyose. Turacyari mu rukiko rw’ibanze rwa FIFA, tuzareba icyo bazadusubiza.” Perezida wa FERWAFA yakomeje avuze ko nubwo uyu mutoza yareze ferwafa impamvu yo gutandukana na we itari umusaruro w’ikipe, ahubwo yari ishingiye ku byo  atubahirije mu masezerano yari afitanye na FERWAFA Ati:
“Mu byo tumushinja nta kibazo cy’umusaruro kirimo, ariko mu masezerano ye hari ibyo yari kuba yarakoze atakoze.” Shema Ngoga Fabrice yavuze ko icyemezo cyo gutandukana na Amrouche cyafashwe nyuma yo gusanga hari ingingo z’amasezerano atubahirije, bityo impande zombi zigahitamo gutandukana, Yongeyeho ko ibi yabisobanuye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ubwo herekanwaga umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Umwongereza Stephen Constantine, wagizwe umusimbura wa Amrouche.

Icyakora, ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga ko bwiteguye kwisobanura no kugaragaza impamvu zose zatumye bufata icyemezo cyo gutandukana n’uyu mutoza wahoze atoza Amavubi.

kwamamaza

Adel Amrouche yareze ferwafa muri FIFA

Adel Amrouche yareze ferwafa muri FIFA

 Mar 16, 2026 - 18:51