FRSS na FERWAFA baburiye abayobozi b’ibigo by’amashuri bakora amanyanga mu marushanwa

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Siporo yo mu mashuri mu Rwanda (FRSS) buyobowe na Luke Karemangingo ndetse n’ubw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) buyobowe na Munyantwari Alphonse baburiye abayobozi b’ibigo by’amashuri bitandukanye mu Rwanda bakunze kurangwa n’amakosa yo gukinisha abakinnyi batujuje ibisabwa mu mikino ihuza amashuri (Interscolaire).

kwamamaza

Kuwa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023 mu Karere ka Nyagatare ubwo hatangizwaga umwaka w’umuco na siporo 2023-2024, abayobozi mu nzego zitandukanye za siporo n’iz’uburezi bahurije ku ngingo igendanye n’igisabwa kugira ngo siporo yo mu mashuri ikomeze izamure urwego.

Mu mbogamizi zagaragajwe mu bituma iyi mikino itihesha agaciro ni bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bacunga amarushanwa ageze ahakomeye bakaba bakinisha abakinnyi barengeje imyaka yagenwe ndetse ko hari n’abajya gutira abakinnyi mu bigo biba byarasezerewe.

Perezida w'Ishyirahamwe rya Siporo yo mu mashuri, Karemangingo Luke yashimye urwego rushinzwe siporo mu karere ka Nyagatare

Perezida mu Ishyirahamwe rya Siporo yo mu mashuri mu Rwanda (FRSS), Luke Karemangingo yavuze ko bimaze kuba umuco mubi ku bayobozi barenga ku mabwiriza agenga amarushanwa mu mashuri aho usanga babyica babishaka, gusa ngo bagiye guhagurukirwa ndetse bazajya babibazwa.

Yagize ati “Hari bimwe tugomba kwirinda muri siporo yo mu mashuri. Bijya bigaragara ahantu hatandukanye, ugasanga abantu bamwe bataramenya uko siporo ikorwa cyangwa se babikora nkana, bagakora ikintu kinyuranyije n’uko byakabaye bikora. Umuntu akagenda aho kugira ngo atoze abana bagende ari ishuri ukwaryo, ahubwo ugasanga mu ikipe y’ishuri rye afitemo abana babiri be abandi bose ari abo yagiye atira hirya no hino hari n’aho usanga bazanye abana batiga.”

Karemangingo yakomeje agira ati “ Ahantu henshi twagiye tubibona tukanabibonera gihamya n’ubu turacyakomeje, ni ikintu tudashaka ko gikomeza kandi ni ikintu tutifuza kuzongera kubona muri siporo yo mu mashuri.”

Perezida wa FERWAFA, Munyatwari Alphonse ubwo yerekanaga intumwe za FERWAFA na MINISPORTS bari bajyanye muri iki gikorwa

Perezida wa FERWAFA, Munyantwari Alphonse wari witabiriye iki gikorwa yavuze ko ibijyanye n’amakosa akorwa n’abakabaye babinoza birimo kwiba imyaka y’abakinnyi no kuba ikigo cyakoresha bakinnyi kidasanzwe gifite ari ibintu bigomba gucika kuko ngo uru rugamba bazarutsinda.

Yagize ati “Ibyo bintu bimaze igihe kitari gito bivugwa ariko uwo naburira hakiri kare yabivamo akajya akora ibyo amategeko ateganya. Abantu bitonde bategure abakinnyi neza kuko nta nzira y’ubusamo ibaho mu gushaka intsinzi.”

Nk’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, muri gahunda yo gushyigikira siporo yo mu mashuri by’umwihariko ruhago, FERWAFA yagennye ko buri kigo cy’amashuri kiri mu Rwanda kizahabwa imipira ibiri yo gukina.

Amarushanwa y’umwaka w’imikino 2023-2024 mu mashuri azajya akinwa n’abanyeshuri batarengeje imyaka 20 y’amavuko kandi ko mu rwego rwo guhashya ibijyanye no kubeshya imyaka, hazajya harebwa igihe umunyeshuri yaboneye indangamuntu.

Mu kurushaho kuzamura urwego rwa siporo yigishwa mu mashuri, Umuyobozi w’ikigo cy’uburezi mu Rwanda (REB), Dr. Mbarushimana Nelson yavuze ko bateganya ko buri kigo kiri mu Rwanda kizahabwa umwarimu wihariye wigisha siporo kugira ngo barusheho kubiha umurongo uhamye.

Biteganyijwe ko umwaka w’imikino 2023-2024 mu mashuri ugomba guhita utangira mu mpera z’iki cyumweru turimo kuko n’uburyo ibigo bizahura mu mikino itandukanye byamaze gushyirwa ahabona.

Ku kibuga cya Stade ya Nyagatare niho hafunguriwe ku mugaragaro umwaka wa siporo n'umuco mu mashuri ku rwego rw'igihugu

Uva ibumoso: Perezida wa FRSS, Karemangingo Luke, umunyamabanga muri FRSS, Euzebius  Rugasire Kamugunga na Habiyambere Emmanuel umuyobozi wa tekinike muri FRSS ku rwego rw'igihugu.

Perezida wa FERWAFA, Munyantwari Alphonse ubwo hafungurwaga umwaka w'imikino muri siporo yo mu mashuri by'umwihariko muri ruhago.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Murekatete Juliet atera umupira mbere yo guha ikaze amakipe.

Meya w'Akarere ka Nyagatare, GASANA Stephen yavuze ko hazakorwa igishoboka cyose aka karere kakaguma ku isonga muri siporo yo mu mashuri.

Ikigo cy'amashuri cya Rwimiyaga na Nyagatare Secondary School niyo makipe yafunguye umwaka w'imikino muri ruhago

G.S Rwimiyaga na Nyagatare Secondary School mu batarengeje imyaka 20

Hanatangijwe umwaka w'imikino muri Basketball ku rwego rw'igihugu

Umwaka w'imikino mu mashuri by'umwihariko muri Basketball nabyo byakorewe i Nyagatare

Ni igikorwa cyabanjirijwe na siporo rusange

Abayobozi mu nzego zitandukanye babanje gukora siporo rusange

Ibigo by'amashuri bituriye umujyi wa Nyagatare byakoresheje abanyeshuri muri siporo rusange

Inkuru ya Mihigo Sadam / Isango Star

 Nov 20, 2023 - 22:26