
Perezida Kagame yashimye UCI yazanye shampiyona y’Isi y’Amagare mu Rwanda
Sep 25, 2025 - 11:27
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, i Kigali hateraniye inama ya 194 y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), yatangijwe na Perezida Paul Kagame.
kwamamaza
Iyi nama yabereye muri Kigali Convention Centre yitabiriwe n’ibihugu by’ibinyamuryango bigera ku 132, ni inama kandi biteganyijwe ko iberamo amatora y’Umuyobozi mushya wa UCI.
Iyi nama iri kuba mu gihe i Kigali hari kubera Shampiyona y’Isi y’Amagare, yabereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi nama, Perezida Paul Kagame yavuze ko mu bihugu 108 bihatanye muri Shampiyona y’Isi y’Amagare harimo umubare munini w’abakinnyi bo ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Afurika yonyine ifite ibihugu 36, bituma igira umubare munini w’ibyitabiriye mu mateka yayo. Twishimiye abakinnyi n’abafana bavuye hafi na kure kugira ngo babe bari hano.’’
Perezida Kagame yavuze ko muri Afurika igare ryazanye impinduka mu buzima bw’abaturage ndetse n’u Rwanda rudasigaye.
Ati “Mu Rwanda twashyize imbaraga mu guteza imbere umukino w’amagare nka siporo. Ndashimira abafatanyabikorwa bakoranye natwe mu kubikora.”
“Izi mbaraga zahinduye Tour du Rwanda rimwe mu masiganwa ari ku isonga muri Afurika ndetse byashyize ifatizo ku iterambere ry’umukino.”

Yavuze ko siporo yabaye umuyoboro w’iterambere, ndetse itanga n’amahirwe atandukanye.
Ati “Kwakira ibikorwa biri ku rwego rw’Isi byihutisha iterambere, ndetse bigakuba inyungu ibivamo.’’
Perezida w’ishyirahamwe ry’uyu mukino w’Amagare ku Isi, David Lappartient, yashimiye Perezida Kagame ku ruhare rukomeye yagize ngo Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 n’Inama yayo ibere muri Afurika.
Yagize ati “Ibihugu 132 biri imbere yanjye hano, byansabye kugushimira Perezida, hamwe n’u Rwanda, gutuma aya mateka agerwaho.
“Kubera iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare y’akataraboneka, ntituzibagirwa ibihe twagiriye mu gihugu cyanyu cyiza.”
“Kuba muri iki cyumba uyu munsi, biradutera imbaraga ndetse birongerera agaciro inama yacu.”

Shampiyona y’Isi y’Amagare yatangiye kuginwa ku cyumweru tariki ya 21 Nzeri ikaba izasozwa tariki ya 28 Nzeri 2025.
Ni shampiyona yitabiriwe n’ibihugu 108, byo ku migabane yose igize isi, hakabamo abasiganwa 769 ndetse ku mugabane wa Afurika hitabiriye ibihugu 36.
Yanditswe na Rabbin Imani Isaac
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


