
Mu Rwanda hatangijwe isuzuma mpuzamahanga ku bumenyi n'ubushobozi bw'abiga mu mashuri yisumbuye
Apr 29, 2025 - 09:42
Kuri uyu wa mbere mu Rwanda hatangijwe isuzuma mpuzamahanga ku bumenyi n’ubushobozi bw’abanyeshuri batarengeje imyaka 15 rizwi nka PISA 2025.
kwamamaza
Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye isuzuma mpuzamahanga ku bumenyi n’ubushobozi bw’abanyeshuri rizwi nka PISA 2025.
Nsengimana Joseph, Minisitiri w’uburezi mu Rwanda yavuze ko iri suzuma icyibanze rizafasha u Rwanda ari ukurugereranya n’ibindi bihugu ku ruhando mpuzamahanga rw’uburezi ari nayo mpamvu rwahisemo kwitabira.

Ati "tubanza kumenya aho duhagaze ugereranyije n'ibyo bihugu, tukareba ari mu cyongereza, mu gusoma, ari mu mibare, ari muri siyansi duhagaze dute, aho dusanze tudahagaze nkuko twabyifuzaga tuzarushaho kureba uburyo tubikora noneho turusheho gukora neza, mbona ko harimo inyungu nyinshi nicyo gituma u Rwanda rwemeye kujya muri iyi porogarogarame".
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) Dr. Bernard Bahati, yavuze ko iri ari isuzuma risaba abana barikora gutekereza kuburyo uko baryitwayemo bigaragaza isura nyayo y’uburezi.

Ati "ni isuzuma risaba abana gutekereza cyane ku buryo bagusaba gufata iki ukagiteranya n'iki ukabona igisubizo, ubona ari isuzuma riba riri ku rwego rwo hejuru, ni isuzumwa rikorwa n'ibihugu birenga 80, haba harimo ibihugu bikomeye ku isi, muri Afurika ni ibihugu 5 natwe turimo".
"Ni isuzuma iyo umwana arikoze igihugu kikitwara neza twaba twizeye ko koko twigisha neza, kandi nubundi twigisha neza ariko dushaka no kureba ku bipimo mpuzamahanga duhagaze he. Ibizavamo bizadufasha kureba aho dufite imbaraga naho dufite intege nke, aho dufite imbaraga dukomeze aho dufite intege nke turebe ukuntu twakosora".

PISA ni isuzuma mpuzamahanga rihurirwamo n’ibihugu birenga 80, ryatangijwe n’umuryango mpuzamahanga w’ubukungu, ubufatanye n’iterambere (OECD) mu mwaka wa 1997, rigenewe abanyeshuri biga mu yisumbuye batarengeje imyaka 15 rikibanda ku bijyanye n’imibare, gusoma na siyansi.
Biteganyijwe ko abanyeshuri 7.455 baturutse mu bigo by’amashuri 213 biherereye mu bice bitandukanye by’Igihugu aribo bazitabira iri suzuma rizasoza ku wa 7 Kamena 2025.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


