
Mu Rwanda hari abarimu baje kwigisha ururimi rw’Igiswahili
Jul 8, 2025 - 11:27
Mu gihe u Rwanda rwifatanya n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi rw’Igiswahili buri taliki ya 7 Nyakanga buri mwaka, abanyeshuri biga indimi muri kaminuza bavuga ko bagihura n’imbogamizi zirimo kutagira ibirimo inkoranyamagambo n’abarimu bigisha Igiswahili bakaba bakiri bacye, ibibagiraho ingaruka ziganjemo kutamenya uru rurimi neza.
kwamamaza
Igiswahili ni ururimi ruri muri enye zemewe mu Rwanda ndetse ubu runigishwa mu mashuri, gusa abanyeshuri biga indimi muri kaminuza bo bavuga ko ku giswahili harimo imbogamizi zirimo ubucye bw’abarimu bakigisha n’inkoranyamagambo zidahagije kandi bibagiraho ingaruka.

Umwe ati “Igiswahili abarimu bakigisha baracyari bake ndetse n’ibikoresho byo kwifashisha, nk’ikoranyamagambo, ibitabo bindi bisanzwe ndetse n’ibindi bikoresho muri rusange, leta iri kudushishikariza kwiga tukikura mu bujiji, uko ishishikariza umubare munini kwiga niko dukenera abarimu benshi, uko abarimu baba bakeya niko imbogamizi yo kutamenya ururimi rw’Igiswahili neza nkuko bigomba irushaho kwiyongera”.
Kuri izi mbogamizi umunyabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi Irere Claudette, avuga ko hagiye kongerwa imbaraga mu gukwirakwiza ibitabo by’Igiswahili ndetse ko ubu hari n’abarimu bavuye mu bihugu birimo Tanzania baje kwigisha uru rurimi mu Rwanda.
Ati “igikwiye kwiyongera ni ibitabo bikwira hose, ibitabo bisaba kwiyongera buri mwaka bikanagezwa hose, ku kijyanye n’abarimu twigishwa isomo ry’Igiswahili ariko abarimu bacyo bakaba bacye cyane cyane hano mu Rwanda, kuba turi mu muryango w’ibihugu bya EAC nuko bitworohera kuzana n’abarimu baturuka muri ibi bihugu.”

Akomeza agira ati “Hari abarimu bo muri Tanzania badufasha kwigisha, bakadufasha kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ariko turimo no kureba ubundi buryo twakongera abarimu, ibyakozwe ku giswahili ni byiza bifite naho byari bigeze ariko bigiye kongerwa kugirango turwige nk’ururimi dushobora kwifashisha ndetse rushobora no kutugeza muri EAC ariko rushobora no kwifashishwa muri Diporomasi, mu bucuruzi no mu buzima busanzwe”.
Kuri uyu wa mbere nibwo u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi rw’Igiswahili wizihizwa buri mwaka taliki ya 7 nyakanga, uyu munsi wemejwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) mu 2021.
Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “uburezi budaheza n’iterambere rirambye”.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


