
Mu minsi 10 ibyangombwa byo kubaka bigiye kujya biba bonetse
Jun 25, 2025 - 11:29
Mu nteko rusange y’umujyi wa Kigali yateranye kuri uyu wa Kabiri, ikibazo cy’imyubakire y’akajagari cyongeye kugarukwaho cyane aho bamwe mu bayobozi b’imidugudu bavuga ko impamvu hari inyubako zikomeje gusenywa nyamara zari zigeze kure cyangwa zaruzuye ari ikibazo cy’uburangare, ruswa ndetse n’ikibazo kitangwa ry’ibyangombwa byo kubaka byatindaga.
kwamamaza
Imyubakire y’akajagari ni umwe mu mitwaro iremereye umujyi wa Kigali kuburyo uyu munsi hasigaye hifashishwa ikoranabuhanga rya satellite mu kugenzura inyubako zitemewe.

Samuel Dusengiyumva, Meya w’umujyi wa Kigali ati “mbere abakora ubugenzuzi bajyaga bajya kureba inzu ziri kubakwa bagiye bashakisha, kabiri mu cyumweru satellite iduha amafoto y’umujyi wa Kigali wose, mu biro byanjye niyo ushyizeho itafari rimwe mpita mbibona”.
Bamwe mu bayobozi b’imidugudu yo mu mujyi wa Kigali bemera ko kuba hari inyubako zicyubakwa mu buryo bw’akajagari, biterwa n’ibirimo ruswa n’uburangare.
Umwe ati “iyo inzu izamuka ikarinda bayikinga abantu bakayitaha akajagari kakaboneka haba habonetsemo uburangare bw’abayobozi b’inzego z’ibanze”.

Undi ati “biracyagaragara ko hari abaturage bagifite imyumvire bazi ko bagomba kwitwikira ijoro bakubaka akajagari cyangwa se akumva ko hari umuyobozi runaka ashobora kwegera rwihishwa”.
Patrice Mugenzi, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu asaba abayobozi mu nzego z’ibanze gukangurira abaturage kubaka mu buryo bwemewe kuko nawe ababazwa no kubona hari abagisenyerwa inyubako zuzuye.

Ati “ubutumwa abayobozi b’imidugudu mwageza ku baturage ni ukwirinda gutura mu kajagari ahubwo bagakangurirwa gutura muri site zateganyijwe cyane bakanatangira kubaka bafite ibyangombwa, iyo numvise cyane cyane mu mujyi wa Kigali n’ahandi hose umuturage yatangiye kubaka bakamusenyera birambabaza, birababaza kubona bahana umuturage mwegeranye kandi warabonye amabwiriza wagombaga kumugezaho kugirango yirinde ibihano”.
Dusengiyumva Samuel, Meya w’umujyi wa Kigali anavuga ko ibyangomba byo kubaka bitazongera kurenza iminsi 10 byose hagamijwe ko abaturage bubaka mu buryo bwemewe.

Ati “turimo turashaka kuvugurura uburyo bwo gutanga ibyangombwa ku buryo biva kuri bya byumweru byose, twifuza ko bitarenze umwaka utaha muzajya mubona ibyangombwa mu minsi 10, akajagari karahendesha”.
Kuva mu kwezi kwa 7 umwaka wa 2024, mu mujyi wa Kigali hamaze kuzamurwa inyubako zingana na 4,817 muri zo 1,425 zubatswe ntabyangombwa ndetse 222 zimaze gusenywa izo zindi nazo zikaba zigomba gukurwaho.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


