
Mpazi: Abatujwe mu mazu mashya barashima, bagasaba guhabwa ibyangombwa vuba
May 15, 2025 - 10:32
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye gutuza abari bafite ibibanza ahubatse icyiciro cya kabiri cy’Umudugudu w’Ikitegererezo wa Mpazi, uherereye mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge. Ni nyuma yo gusoza imirimo yo kubaka.
kwamamaza
Ku wa Gatatu, tariki ya 14 Gicurasi (05) 2025, nibwo hatujwe imiryango 172. Muri yo, 111 yari ituye ahubatse uwo mudugudu, 7 bari batuye ahubatse agakiriro, 20 bari batuye ahubatse isoko, naho 34 bari batuye ahanyuze umuhanda mushya mu Cyahafi.
Emma Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, yasobanuye ko habanje kurebwa igenagaciro ry’imitungo y’aho abantu bari batuye.
Yagize ati: "Aya ni amazu yubatswe mu rwego rwo kuvugurura uburyo abantu batuyemo kugira ngo muri Kigali abantu tuvuga ko bashobora kuba bafite ubushobozi bukeya cyangwa buringaniye nabo batangire kuba mu mazu meza.”
Yakomeje agira ati: "Hano ni igikorwa gisa naho cyihariye kuko amazu tuyubaka aho abaturage baduhaye ubutaka baba basanzwe batuyeho. Tubara igenagaciro inzu ifite noneho amazu yabo tukayakuraho, tukaba tubakodeshereza. Twarangiza kubaka bakaza bagahabwa inzu muri ya mazu dukurikije igenagaciro bari bafite, noneho amazu asigaye tugafata abari iruhande rwabo nabo tukazabahamo amazu.”
Yanavuze ko hazanatuzwa n’indi miryango ifite ubushobozi buke iba isanzwe yishyirwa ubukode bw'inzu ituyemo n’Umujyi wa Kigali.
Ati:" kuko tugira ba ntaho nikora twishyurira, iyo amazu nk’aya abonetse turabatuza.”

Abatujwe muri aya mazu barashima, ariko banasaba ko ibyangombwa by’ amazu bahawe byatangwa vuba.
Umwe muri bo yagize ati: “Nahawe inzu eshatu z’icyumba na salon ariko binini. Wareba uko zubatse n’uburyo zikomeye ukanitegereza aho ziteretse, ukabona ko agaciro kavaga muri izo za mbere mpamya ko no muzo bampaye kazavamo.”
Yongeraho ati:“Twahawe inzu nibyo, ariko ubuyobozi mu masezerano yasinwe buri wese yabonye harimo ko buri wese Umujyi wa Kigali uzamufasha kugira ngo abone cyangombwa cye cy’umutungo. Umuntu wese arifuza ko ibyangombwa byakwihutishwa kugira ngo bikoreshwe mu buzima bwo kwiteza imbere.”
Undi muturage na we yagize ati: “Harimo toilette, douche, amarido, ibyumba bibiri na salon… ibintu byose birimo nta kibuze. Hariho urubaraza rwiza rwo kwicaraho nkaba ndeba umujyi uko umeze! Mbese muri make nashimye cyane. Twasaba ko baduha ibyangombwa kuko nicyo kibazo dufite.”

Emma Claudine Ntirenganya yemeje ko ibyo bizitabwaho vuba.
Ati:“Ibyo ni ibintu bikorwa, nk’uko nari mbivuze abantu bari mu byiciro bibiri. Icyiciro twatuje uyu munsi ni ba bantu bari bahafite ubutaka n’imitungo bahawe ingurane. Aba rero ibyangombwa by’amazu yabo bazabihabwa bakomeze bagire imitungo yabo nk’uko bari basanzwe bayifite.”
Kugeza ubu, hamaze kubakwa amazu 688 mashya yiyongera ku yandi 105 yari ahasanzwe, yose akaba 793 agize uyu mushinga w’Umudugudu w’Ikitegererezo wa Mpazi. Gusa Umujyi wa Kigali uvuga ko ibikorwa byo kubaka bizakomeza.

@ Berwa Gakuba Prudence/ Isango Star- Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


