
Moto zikoresha lisansi na mazutu zigiye guhagarikwa burundu ku isoko ry'u Rwanda
Apr 23, 2026 - 19:46
Leta y’u Rwanda yatangaje ko igiye guhagarika kwinjiza ku isoko moto zikoresha lisansi na mazutu, igamije kwimakaza ikoreshwa ry'iz’amashanyarazi ku rwego rw’igihugu, nyuma y’uko icyemezo nk’iki gitangiye gutanga umusaruro mu Mujyi wa Kigali.
kwamamaza
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, yatangaje ko gahunda yo kwimakaza ikoreshwa rya moto z’amashanyarazi igiye kwagurwa ikagera mu gihugu hose, ku buryo nta moto nshya izongera kwemererwa kwinjira ku isoko idakoresha amashanyarazi.
Ibi bikurikiye icyemezo cyafashwe muri Mutarama (01) 2025 cyo kudatanga impushya ku bantu bashya bashaka gukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali bakoresheje izikoresha lisansi. Kuva icyo gihe, abinjira bashya basabwa gukoresha moto z’amashanyarazi gusa.
Amb. Uwihanganye yavuze ko iyi gahunda yatangiye gutanga umusaruro, ashimangira ko isoko ryamaze kwakira neza iri koranabuhanga. Yagaragaje ko hari abashoramari bamaze kwinjira mu bikorwa byo kuzana moto z’amashanyarazi ndetse no gushyiraho aho zongerera umuriro, bigaragaza ko ubushobozi bwo gushyigikira iyi gahunda buhari.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2025 mu Rwanda hagurishijwe moto 14,031, aho iz’amashanyarazi ziyongereye ku kigero cya 686% kuva zatangira gukoreshwa. Ibi byerekana ko abaturage bagenda bayoboka ubu buryo bushya bw’ubwikorezi.
Nubwo bimeze bityo, moto zisanzwe zikoresha lisansi zisanzwe zihari zizakomeza gukora nk’uko bisanzwe, ariko nta nshya zizemererwa kwinjira ku isoko.
Iyi gahunda iri mu murongo w’ingamba z’u Rwanda zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, guteza imbere ubwikorezi burambye no kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.
@Igihe
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


