
Minisitiri w’uburezi Gaspard Twagirayezu yasabye abanyeshuri gukora ibizamini batuje
Jul 23, 2024 - 12:10
Kuri uyu wa kabiri, mu gihugu hose hatangiye ibizamini bya leta bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ndetse n’ibisoza amashuri yisumbuye. Atangiza ibi bizamini ku mugaragaro, Minisitiri w’uburezi Gaspard Twagirayezu yasabye abanyeshuri gukora ibizamini batuje ndetse anibutsa ababyeyi ko bagomba kugira uruhare mu migendekere myiza y’ibi bizamini bafasha abana babo kwitegura neza no kugera ku ma site ku gihe.
kwamamaza
Ni ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye mu byiciro byombi byatangijwe kuri uyu wa kabiri mu gihugu hose, ubwo yatangizaga ibi bizamini ku mugaragaro Minisitiri w’uburezi Gaspard Twagirayezu yasabye abanyeshuri gukora ibi bizamini bitonze yongera no kwibutsa ababyeyi gufasha abana babo muri ibi bizamini.
Ati "nkuko dusanzwe tubivuga abanyeshuri ni ugutuza bagakora ibizamini byabo kubera ko ibizamini nkuko bitegurwa, bitegurwa n'abarimu babigishije, turabasaba kwitonda bagasoma neza barangiza bagasubiza, turasaba ababyeyi gukangurira abanyeshuri babo kugera kukizamini kare, iyo umunyeshuri asibye ikizamini bitera ibibazo kubera ko ni ikizamini kimwe gikorwa rimwe mu mwaka, ikindi dukangurira ababyeyi ni ugufasha abanyeshuri kwitegura, abanyeshuri basabwa kuruhuka kubera ko ntabwo ibizamini wabikora unaniwe, ababyeyi bakabafasha gukomeza kwigirira icyizere".
Abanyeshuri bari gukora ibi bizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bavuga ko bateguwe neza ndetse bifitiye icyizere.
Umwe ati "ibizamini bya leta mbyiteguye neza kuko narize ahasigaye ni imbaraga z'Imana, ntabwoba dufite ibizamini ndumva njyewe muri njye byoroshye".
Undi ati "mfite icyizere cy'inshi, usibye ko tutemerewe kwinjirana amasaha na mubazi (calculator) kuko hari ibibazo udashobora gukora ukoresheje umutwe wawe ugakoresha mubazi kandi bazitubujije".
Kuri iki asorejeho cyo kutemererwa amasaha na mubazi izizwi nka calculators mu ndimi z’amahanga, Isango Star yegereye Nzeyimana Jean Claude umuyobozi w’ishami rishinzwe ibizamini mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibamini n’ubugenzuzi mu mashuri NESA adutandukanyiriza izemewe n’izitemewe.
Ati "mu bizamini hari amabwiriza rusange agenga ibizamini hakaba n'amabwiriza y'umwihariko agenga isomo, amabwiriza rusange agenga isomo agenga cyane cyane ibijyanye na mubazi (calculator) mu masomo akenera kubara twemera ko mubazi twita isanzwe imeze nk'iriya abacuruzi bakoresha babara amafaranga cyangwa se iyo twita scientific calculator iremewe mu kizamini, mubazi imeze nka mudasobwa ntabwo yemewe, isaha zigezweho ntabwo ari isaha gusa ahubwo ni nka telephone ntabwo zemewe".

Ibi bizamini bya leta byatangijwe uyu munsi, mu cyiciro cya mbere gisoza amashuri yisumbuye biri gukorwa n’abanyeshuri 143,842 baturutse mu bigo 1,968 bikaba biri gukorerwa ku ma site y’ibizamini 681 mu gihugu hose.
Naho mu cyiciro cya nyuma gisoza amashuri yisumbuye abanyeshuri 56,537 baturutse mu bigo 857 mu gihugu hose nibo bari gukorera ibi bizamini ku ma site 516. Abiga mu mashuri ya tekiniki, amashuri nderabarezi n’abiga ubuforomo nabo bari gukora ibi bizamini bya leta.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


