Minisitiri w’intebe w'u Rwanda yafunguye ku mugaragaro Inama Rusange ya Banki y'Ubucuruzi n’Iterambere (Amafoto)

Minisitiri w’intebe Justin Nsengiyumva yafunguye ku mugaragaro Inama Rusange ya 2025 ya Banki y'Ubucuruzi n’Iterambere (TDB) ndetse n’ibirori byo kwizihiza imyaka 40 iyi banki imaze.

kwamamaza

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yashimiye Banki y'ubucuruzi n'Iterambere uruhare rwayo rukomeye mu myaka 40 ishize mu gushyigikira ukwihuza kwa Afurika, ubucuruzi ndetse n'iterambere rihuriweho kandi rirambye.

Yashimangiye ko iyi Banki ikomeje kuba ingenzi mu gushyigikira ishoramari rikenewe n'imishinga izana impinduka zigaragara cyane cyane mu guteza imbere ibikorwa remezo, ubuhinzi, n’ibigo bito n’ibiciriritse, nk'inkingi z'ingenzi zizafasha Umugabane kugira ahazaza heza.

Iyi nama y'iminsi ibiri, yatangiye kuri uyu wa kane, tariki ya 31 Nyakanga, iri guhuza abanyamigabane baturutse mu bihugu 26 by'Afurika, ndetse n’abahagarariye ibihugu bitandukanye ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

 Aug 1, 2025 - 12:46