Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente yatangaje ko hari byinshi bikibura mu bucukuzi bw’ amabuye y’agaciro.

Minisitiri Dr. Edouard Ngirente aravuga ko nubwo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bufite uruhare runini mu bukungu bw’u Rwanda ariko hari byinshi uru rwego rukibura kugira ngo rugere ku kigero cyifuzwa. Avuga ko kugeza ubu hari amabuye y’agaciro u Rwanda rufite rutaramenya aho aherereye, bityo ubucukuzi bugomba gukorwa ariko hashakishwa n’ayo yandi.

kwamamaza

Ibi yabigarutseho ubwo hatangizwaga icyumweru cyatariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, cyatangiue ku italiki ya 5 kikazarangira ku ya 8 Ukuboza(12).

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bufite uruhare runini mu bukungu bw’ u Rwanda cyane mu rwego rw’ibyoherezwa mu mahang. Nubwo bimeze bityo ariko, Minisitiri Dr. Edouard Ngirente agaragaza ko uru rwego rutaragera ku kigero cyifuzwa.

Ati: “(…)twemera ko ibyo mukora bifite uruhare runini mu bukungu bw’u Rwanda, amafaranga yinjira avuye mubyo tugurisha hanze. Ariko ntabwo ubucukuzi bw’agaciro turabugeraho ku buryo buhagije. Hari byinshi dukeneye gukora, dukeneye gucukura kubera ko ubushakashatsi bwerekanye ko mu gihugu cyacu hakiri amabuye y’agaciro menshi tutazi aho aherereye cyangwa se tuhazi ariko ataracukurwa.”

Kugera ngo icyo kigero kigerweho, Minisitiri Ngirente, yavuze ko “hakenewe  gukorwa …tunashakisha aho andi mabuye ari n’uburyo twayacukura.”

Minisitiri w’intebe yavuze ko leta y’u Rwanda ifite ubushake bwo gufasha urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo rutere imbere.

Ati: “ari mu bya regulations [amategeko], ari mu gutanga ibyangombwa ndetse no kuzafasha mu bindi…ubushake bwa guverinoma burahari kugira ngo uru rwego rutere imbere rukore neza.”

Nubwo uru rwego rwahungabanyijwe n’ibihe bitoroshye bya Covid-19, ndetse amabuye y’abaciro akomoka mu Rwanda, kimwe no mu karere k’Africa y’Iburasirazuba, Imibare igaragaza ko mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka, mu Rwanda hasohotse amabuye y’agaciro afite agaciro ka miliyoni 585 z’amadolari y’Amerika.

Nimugihe kugeza ubu hirya no hino mu gihugu harabarurwa ibigo 158 bikora ibikorwa by’ubucukuzi y’amabuye y’agaciro.

Urubyiruko rwasabwe kwinjira mu bucukuzi!

Mu bihe byashize, wasangaga abanyamahanga aribo bahariwe umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, ariko ubu abanyarwanda barimo n’ab’igitsina gore bijiye uyu mwuga.

Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyabaye ku ya 5 Ukuboza (12) Minisitiri w’intebe, Dr. Edouard Ngirente, yashimiye abanyarwanda bamaze kwinjira uyu mwuga ndetse asaba urubyiruko kuwugana.

Ati: “Ndashimira abanyarwanda bagiye mur’uyu mwuga…icyo tubasaba ni ukubikora neza ndetse dushishikarize n’abanyarwandakazi kubijyamo ndetse n’urubyiruko muri rusange.”

Minisitiri w’intebe, Dr. Edouard Ngirente yavuze ko guverinoma yishimira kandi ishyigikiye abanyarwanda binjiye mu mwuga, bikaba byaratumue hari n’abanyarwanda bafite n’ibirombe by’amabuye y’agaciro.

Jean Malick Kalima; Umuyobozi Mukuru w'Ihuriro ry'Abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu Rwanda, yashimiye leta y’u Rwanda k’uruhare imaze kugira muri urwo rwego ku buryo abanyarwanda bamaze kuba benshi ndetse barimo n’ab'igitsina gore.

Yagize ati: “Turashima ubufatanye bwa leta y’u Rwanda natwe dukora uyu mwuga w’ubucukuzi. Ni umwuga twakita ko utamaze imyaka myinshi, aho abanyarwanda bawitabiriye ndetse bawita uwabo kuko imyaka myinshi bakoraga bakorera abandi. Ariko abenshi dufite ni abikorera kandi uko imyaka igenda ninaho biyongera gushishikarira n’uwo murimo”

“ n’ikimenyimenyi, dufite abadamu bacu na bashiki bacu nabo bitabiriye uyu murimo kuburyo bafite ubahagarariye…”

 Dec 6, 2022 - 14:29