
Uturere twa Kirehe, Kicukiro na Ngoma nitwo twabonetsemo ibigo byinshi byatsindishije cyane
Aug 19, 2025 - 15:55
Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025.
kwamamaza
Ni igikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana ari kumwe n’abayobozi b’ibigo bishamikiye kuri iyi minisiteri.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yavuze ko muri rusange Igihugu gifite intego n’umuhate wo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi.

Ati “ Ni ngombwa rero ko dukomeza kuzamura ireme ry’uburezi, tugomba gushyiramo imbaraga ari abanyeshuri, abarimu, ababyeyi, minisiteri muri rusange, twese akazi kacu ni ukuzamura ireme ry’uburezi. Tugomba gukora ibishoboka byose, gutanga umusanzu wacu ari uwo guhatira abana kujya ku ishuri, kubafasha igihe bari ku ishuri, no kubaherekeza kugira ngo bashobore kwiga kandi bamenye.”
Minisitiri Nsengimana yavuze ko imbaraga inzego zishinzwe uburezi zishyira mu kuzamura ireme ry’uburezi rihabwa abana b’u Rwanda zitazasubira inyuma, ahubwo zizakomeza kongerwa.
Ati “Icyo tutazakora, ni ukubabeshya ko bamenye igihe batamenye, ariko nta mbaraga na zimwe tuzasiga inyuma kugira ngo tubafashe bashobore kumenya. Ibi ni byo bizatuma abana biteza imbere, banateze imbere Igihugu cyacu, bubake u Rwanda twifuza kandi rukwiriye.”

Mu mashuri abanza, abanyeshuri 219.900 bakoze ikizamini, muri bo hatsinze 166.333 bangana 75,64% aho abakobwa batsinze ku kigero cya 53,2% mu gihe abahungu bo batsinze ku kigero cya 46,8%.
Mu mashuri abanza, abanyeshuri ibihumbi 166,334 batsinze ikizamini, ibihumbi 15,695 bangana na 7%, nibo bahawe imyanya mu mashuri biga bacumbikiwe. Mu gihe abarenga ibihumbi 150 bashyizwe mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye biga bataha.

Mu banyeshuri 148,702 bakoze ibizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, abatsinze ni 95,674 bangana na 64,35% aho abakobwa ari 50,2% naho abahungu bangana na 49,8%.
Arakaza Leo Victor wigaga mu shuri rya Wisdom schools riherereye mu Karere ka Musanze, niwe wahize abandi mu batsinze neza mu mashuri abanze n'amanota 99.4%.
Izere Henock Tresor wo mu ishuri Ecole Secondaire Kanombe/EFOTEC ni we wahize abandi mu bizamini bya Leta mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 n'amanota 98.67%.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje ko uturere twa Kirehe, Kicukiro na Ngoma aritwo twabonetsemo ibigo byinshi byatsindishije cyane mu bizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka w'amashuri wa 2024/25. Ni mu gihe akarere ka Nyaruguru ariko ka nyuma mu gutsindisha abanyeshuri benshi.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


