MINEDUC yibutse abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa mbere Minisiteri y’uburezi mu Rwanda ifatanyije n’ibigo bikorana nayo hamwe n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye, bibutse abari abakozi muri iyi Minisiteri bagera kuri 77 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

kwamamaza

Ni abagera kuri 77 bakoraga mu bigo na Minisiteri y’uburezi bibutswe kuri uyu wa Mbere aho iki gikorwa cyahereye kuri Minisiteri y’uburezi, gikomereza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Abahagarariye imiryango y’abibukwa bagaragaza ko uyu munsi ubagarurira icyizere bakarenga ishavu n’agahinda katewe no kubura ababo.

Karemera Emmanuel ati "turabashimira ko mutugenera umwanya nkuyu kugirango tugire icyo tuvuga, ibi bidufasha kurenga ishavu n'agahinda twatewe no kubura abacu dukunda bikatwereka ko dushyigikiwe na Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda tukiyumvamo icyizere cyo kubaho, tugashobora gukora tukiteza imbere tugateza n'igihugu cyacu imbere dushingiye kuri gahunda ya ndi umunyarwanda iduhuza".  

Kurundi ruhande ariko ngo mu rwego rwo kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside ku rwego rw’amashuri umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtali, avuga ko igikorwa cyo kwibuka mu mashuri mato n’ayisumbuye cyakongererwa imbaraga.

Ati "aya mahirwe igihugu cyaduhaye yo kwibuka usanga bikorwa mu nzego zitandukanye z'ubuzima bw'iki gihugu, mu burezi naho birakorwa ni ibintu by'ingenzi, iyo urebye mu mashuri abanza mu mashuri yisumbuye birategurwa abana bakabyitabira ariko ugasanga ntabwo abantu b'abayobozi mu nzego zitandukanye babihaye uburemere ngo babigemo baganirize abo bana babahe amateka, niba koko twumva uburemere bw'ingebitekerezo ya Jenoside aho yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yavuye ku ntebe y'ishuri dukwiye kuhashyira imbaraga nyinshi kugirango iranduke".         

Irere Claudette umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi (MINEDUC), avuga ko koko uyu ari umukoro ureba inzego zose kugirango icyo gikorwa gikorwe uko bikwiriye.

Ati "icyo bagarutseho kandi cy'ingenzi ni uguha imbaraga ibi bikorwa bakora kuko birekerwa amashuri yonyine, twakanguriwe abayobozi mu nzego zose kugirango tujye tugenda tubegere, twese badukanguye atari gusa abari mu burezi ahubwo abayobozi bose mu nzego zose kuko kwigisha abana amateka ntabwo ari inshingano z'ababigisha bonyine ahubwo ni inshingano zacu nk'abayobozi ndetse n'ababyeyi n'abarezi muri rusange".   

Abibutswe bagera kuri 77 bamaze kubarurwa bakoraga mu cyahindutse Minisiteri y'Uburezi uyu munsi aho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi byari Minisiteri ishinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye (MINIPRISEC) no muri MINISPRES yari ishinzwe amashuri makuru ubushakashatsi n’umuco.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Apr 16, 2024 - 08:11