MINALOC yamuritse ikoranabuhanga rizafasha abaturage kwikura mu bukene

Mugihe u Rwanda rwari rumaze igihe rukoresha ibyiciro by’ubudehe muri gahunda zo guteza imbere imibereho y’abaturage no gutanga serivisi zitandukanye, bikaza kugaragara ko hari icyuho n’ibibazo mu mikoreshereze yabyo birimo amarangamutima y’abaturage bahoraga bashaka kwigaragaza nk’abakene kugira ngo bafashwe, nibyo byatumye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangije gahunda nshya yiswe "Sisitemu imibereho".

kwamamaza

Iyi sisitemu imibereho yashyizwemo amakuru y’imibereho y’ingo izajya ikoreshwa muburyo bw’ikoranabuhanga izajya ifasha umuturage kumenya amakuru yose amwerekeyeho murugendo rwo kwikura mubukene nkuko bivugwa n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali Dusengimana Samuel.

Ati "kugirango umuturage iterambere rimugereho hari byinshi bisabwa niho hazamo gukenera amakuru, amakuru y'urugo rw'umuturage usanzwe kugirango umenye ngo niba ufite gahunda yo kujyana amazi mu kagari runaka igende isanga umuturage ukeneye amazi".  

Madamu Nyinawagaga Claudine uyobora RODA yavuze ko muri miliyoni zisaga eshatu bamaze kugera muri iyi sisitemu kandi ko amakuru bari bafite arebana n’umuturage afite aho ahuriye nari muri iyi sisitemu batazahera muri zero.

Ati "amakuru twari dusanzwe dufite ni intangiriro kubera ko twari dusanzwe dufite ingo zitari nke zisaga ibihumbi 400 zitari muri VUP zikurikiranwa ndetse ubu tugeze kuri 900 zose twarazifashe izigaragara muri sisitemu kugirango tuzifashe kwigira, kwikura mu bukene, ya makuru dusanganywe aba intangiriro ariko akazagenda ahuzwa n'ukuri abaturage bazatwereka, ntabwo umuntu atangirira kuri zero".     

Muhizi Innocent umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy'ikoranabuhanga yavuze ko abaturage badakwiye kugira impungenge kuri iyi sisitemu.

Ati "umuntu yabonaga irangamuntu ari uko amaze kugira imyaka 16 ariko noneho n'umwana wavutse azaba ashobora kuba yabaruwe ku buryo nawe muri ya sisitemu ashobora kugaragaramo, ni ikintu cy'ingenzi cyane ari muri bwa budasa bwacu nk'Abanyarwanda dukomeza kugenda tuvugurura imikorere, ntibumve ko ikoranabuhanga rigiye gutuma babura ibyo bagenerwaga ahubwo bigiye gutanga uburyo bwiza bwo kugirango bashobore kugenerwa ibikorwa nyabyo kandi bigamije kubateza imbere". 

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude yavuze ko iyi sisitemu ije gukemura ibibazo byagaragaraga muri gahunda ya Leta igamije gukura umuturage mu bukene no kumuteza imbere.

Ati "Sisitemu imibereho ni uburyo bushya bwashyizweho na Leta buzajya bwifashisha ikoranabuhanga mu kubika amakuru y'ingo atandukanye hagamijwe kumenya imibereho y'abaturage, iyi sisitemu ije isimbura uburyo bwari busanzwe bukoreshwa bushingiye ku byiciro by'ubudehe bwakoreshwaga mu gutanga serivise zitandukanye harimo VUP, Mituweli, Girinka ndetse n'izindi gahunda zigamije gufasha abaturage b'amikoro make ariko ugasanga abo zitagenewe kubera impamvu zitandukanye harimo kutagira amukuru agezweho kuri buri rugo, ruswa yatangwaga na bamwe mu baturage kugirango bashyirwe mu cyiciro ndetse n'ibibazo bijyanye no kubika yarajyanye n'izo ngo muri rusange".          

Ubushakashatsi bw’ikigo cy'igihugu cy’ibarurishamibare bugaragaza ko ubukene burimo kugabanuka ku gipimo cyo hasi cyane, munsi ya 1%.

Mu kwezi kw’Ugushyingo 2022, Leta y’u Rwanda yemeje ingamba nshya zo gufasha abaturage bo mu ngo z’amikoro make kwiteza imbere. Izi ngamba ntizikuraho gahunda zo gufasha abaturage ahubwo zishyize imbere gufasha umuturage kwigira,

Muri 2023 Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohoye itangazo rimenyesha abaturage, inzego za leta n’iz’abafatanyabikorwa ko ibyiciro by’Ubudehe bitazongera gushingirwaho mu gutanga serivise cyangwa ubundi bufasha ubwo aribwo bwose.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Mar 1, 2024 - 09:25